H.Bangambiki
Ndakubona utaguza usiga ubuhinja
Ndabona utera utega nk'inyambo
Uri inyana maso y'inyenyeri
Uraseka ugacira inyeri
Umeze nk'umuseke utambitse
Utangiye gusumba guhimba
Ndakubona usiga inganzo
Wabaye indangamirwa
Uri ihundo ribumbuye
Uhumeka amahoro
Umutima utahiye ugira ihirwe
Ntuhwema guca imyeyo
Wamenye gukubura imbuga
Koko isuka igira isoko
Uwase, ntiwasebeje ababyeyi
Abahungu iyo mu mihana
Bamenye ko kwanaka
Babyiruye inkumi
Bafashwe n'inkongi y'umuriro
Ndetse n'inkota bazifata
Basibanira Simbi
Babuze amahwemo
Ntibagica ku rugo
Habonetsemo umuntu
Dore upfunduye amabere
Ugize igituza nawe
Ubujije abantu gutuza
Ubakanuje amaso
Ubahengetse imisaya
Ubarwaje urukebu
Ubacikishije ururondogoro
Nubwo ugira uti"Nta mabere"
Dore ni agapfunsi
Wapfunduye ibitekerezo
By'abakubonamo umutako
Batekereza gutaramana nawe
Hari abaguteze iminsi
Bifuza ko waba umupfu
Maze zikakurya
Nkuburiye butaririra
N'imitego ndayiteguye
Gitego ntugatungurwe
Umenye ko waremewe amaso
Amasoni yawe ari amasaro
Agutatse uruhanga
Ujye urangwa n'ubupfura
Wihanganira abagupfobya
Ntukandarike icyo kimero
Ngo worosore icyo kibero
Ntukareke hari uwinjira mu gikari
Atavunyishije ku irembo
Ejo utazarembuzwa n'igisambo
Kikagutera igisare
Sugi isa na bike
Oya ntuzasamare
Jya uhina akarenge
Ntukabunge imihana
Ngo wirirwe k'umuhanda
Jya ukubura umuharuro
Ubarizwe ku ruhimbi
Utereka ibisabo
Jya ubarizwa mu kirambi
Uboha agasambi
Ukinisha uruhindu
H.Bangambiki,Inganzo y'Urukundo, 2008
Urukundo
Video Abakobwa Beza
Dore Upfunduye Amabere
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment