1.kumwihorera
umuntu yanga intonganya,akicecekera,ntagire icyo abaza kandi ababaye.Ibi bimutera agahinda akakicarana.Ikibazo ntikiba kivuyeho.Baba bicariye ikirunga
2.kumvikana
Aha barumvikana.Buri umwe wese akemera kugira icyo atakaza ngo amahoro atahe. Ni uburyo bwiza bwo kurangiza intambara
3.Kwirinda kuzamura ikibazo.
Umuntu abona ikibazo gitungutse akicecekera,nta kivugeho,akakigizayo.Akamera nk'uwihebye,nk'uwabivuyemo ibyo kurwanira urugo
4.Kumwumvisha ku gahato
Ni umuntu w'intavugirwamo, uba ushaka kuvuga rikijyana.Iyo umuteye amahane agufatira ibyemezo,akagufungira amazi n'umuriro,ukabura epfo na ruguru,ukemera ibye ku gatuza utumva utabona.Ubu ni uburyo bubi bwo kurangiza intambara.Intambara zo mu rugo si nk'iza politiki.Ntizirangira ku gahato,ahubwo uba ubibye inzika utazakira.
5.Gutuza
Intambara irangira bateye amahane,wenda banarwanye, hari n'ibyo bangije,bamaze gutuza ,nta mujinya,ku buryo buri umwe areba aho amakosa ye ari akemera kuyakosora.
Urukundo
Video Abakobwa Beza
Uburyo Intambara zo Mu Rugo Zirangiramo
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment