Video Abakobwa Beza

80 % by’abakobwa b’Abashinwa bagerageza kwihinduza beza ngo babona akazi

Mei Li ni umukobwa ufite imyaka 21 y’amavuko, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Jeune Afrique, igihe yari ategereje gukorerwa operation n’abaganga ku bitaro bya Badachu, mu Bushinwa yamutangarije ko we ari akamenyero kuko ari inshuro ya gatatu yari aje kwibagisha kugira ngo arebe ko yagaragara neza. Nk’uko yabisobanuye ngo mbere yakoresheje amazuru n’amaso, none ku nshuro ya gatatu akaba yari aje kwibagisha amabere kugira ngo agire igituza giteye neza. Ibi byose ngo bikaba bimaze gutuma atakaza ama Euro asaga 1000, ariko ku bwe nta cyo bimubwiye kuko yemeza ko ari byiza kuba mwiza kugira ngo ugere ku ntsinzi.

Ibitaro bya Badachu ngo byakira abasaga 500 baba bakeneye kwihinduza ngo bagaragare uko babyifuza. Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’ibi bitaro ng’ababagana baba biganjemo cyane abanyeshuri. Kugeza ubu mu bushinwa hagaragara cliniques zisaga ibihumbi 50 000, zose zikora uyu mwuga wo guhindura abantu beza, mbese uko baba babyifuza. Abantu basaga miliyoni eshatu mu bushinwa bakaba baritabiriye iki gikorwa kumugaragaro mu mwaka wa 2009, ng’uyu mubare ukaba ukomeje no kwiyongera.

Jeune Afrique ikomeza ivugako ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko 80 % by’abakobwa bitabira iki gikorwa kugirango baronke ubwiza, ari nabwo bubafasha kuronka akazi keza. Aba bose ngo bakaba biganjemo abavutse hagati 1980 na 1990, aho usanga baba ari n’ibinege(uniques). Ng’aha ababyeyi babo bahitamo gukora uko bashoboye kugirango abana babo babeho neza. Ngo baba bifuza ko abana babo baba abahanga, ibitangaza , bakaba beza ndetse bakaba n’abakire.

Nk’uko bisobanurwa n’umusociologue Jiang Yan, ngo kuba wakwihinduza mu bushinwa ngo bimaze kuba nk’umuco. Ng’akenshi usanga bihinduza amaso kugirango ase n’abanyaburayi. Bivugwako uyu muco waba waraturutse muri Koreya y’Amajy’epfo, aho usanga abakobwa bose bihinduza. Ng’abakora ibi baba batekereza ko biri bubavane mucyo bo bita ububi, hanyuma bakagira insinzi mu buzima.

Kuba bagukorera operation ku bitsike (paupieres), ngo bisaba byibuze kuba wakwishyura ama Euros asaga 400, ng’ariko usanga ari ababyeyi bayishyura nk’uko Mei Li yakomeje abitangaza. Ibi bakaba babikora kugirango abana babo bagaragare neza. Ibi bikaba bituma ubu buryo bwo guhindura abantu beza, buza ku mwanya wa kane mubikomeje gutwara amafaranga atabarika ndetse no gutindahaza imwe mu miryango yo mu bushinwa, kugeza aho bisigaye byarabaye nk’ubucuruzi.

Ubu bucuruzi ngo bwinjiza ama Euros asaga miliyoni ebyiri buri mwaka, ndetse ng’usanga ari n’intandaro y’amanyanga n’uburiganya bukunze kugaraga muri uwo mwuga. N’ubwo uyu mwuga uyobokwa kandi n’abakiriya bagakomeza kwiyongera, ngo ntunasiba kugarika ingogo kuko hari n’abahatakariza ubuzima. Umwaka ushize urupfu rw’umu Starlette, Wang Bei , ubwo yarimo akorerwa operation rwatumye amwe mu ma cliniques akora uyu mwuga atangira gushidikanywaho, kugeza n’aho leta yabyinjiyemo ariko amagenzura akaba akomeje kuba make.

Mu gihe ino iwacu kubona umuntu witukuje, biba ari nko guca inka amabere, murumvako abandi bageze kure bihindura uko bishakiye, igihe batari banejejwe n’uko baremwe. Ese uyu muco koko ni uwo gushyigikirwa, cyangwa ni uwo kunengwa? Ngayo ng’uko. Nshuti rero nabagira inama yo kutabona isha itamba mugata n’urwo mwari mwambaye, kandi ingendo y’undi iravuna.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment