Video Abakobwa Beza

Abagabo na bo bashobora kurwara Cancer y’amabere

Ubusanzwe iyo umuntu avuze Cancer ifata amabere abantu batari bake bakunze guhita batekereza ku Gitsina gore gusa, ariko si byo na gato kuko n'abagabo na bo iyo ibagezeho itabarebera izuba. Ni yo mpamvu na bo baba bagomba gufata ingamba zose zishoboka ku bijyanye no kuyirinda dore ko umuntu wese ufite amabere hatitawe ku ngano yayo aba ashobora kuyirwara igihe icyo ari cyo cyose bitewe n’imibereho ye.

Nkuko bitangazwa na Cancer.net, ngo umubare w'abagabo bashobora kwibasirwa na Cancer ifata amabere ni muto ugereranije n'uw'abagore kuko nibura ifata abagera kuri umwe ku ijana(1%). Umuntu ashobora kubyumva akavuga ati “Ni bacye”. Ariko ngi rango ntawaremewe gupfa imburagihe kandi uwo umwe ntawamenya uwari we ashobora kuba wowe cyangwa mugenzi wawe kandi wese hari akamaro mwari mumariye umuryango.

Ngo ibintu bishobora kuza ku isonga mu kongera ibyago by'umugabo mu kuba yafatwa na cancer y’amabere ni nko:
- Kuba mu muryango hari umuntu wigeze kuyirwara: Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko nibura 20% by'abagabo bayirwara haba hari bene wabo mu muryango bayirwaye.
- Imyaka yo mu za bukuru: Abantu bageze mu zabukru na bo ibyago byabo biriyongera cyane guhera ku myaka 65 y'amavuko.
- Imisemburo ya Estrogen yabaye myinshi mu mubiri: Ubusanzwe iyi misemburo n'iy'abagore uretse ko n'abagabo bayigira ariko ku rugero rwo hasi iyo habayeho ikibazo gituma yiyongera, n’ibyago byo kurwara Cancer ifata amabere biriyongera.
- Indwara zifata umwijma (liver cirrhosis) zishobora gutuma imisemburo izamo akavuyo bigatuma Estrogen ziyongera hanyuma Androgen zikagabanuka bigatuma ibyago byo kurwara Cancer byiyongera.
- Imibereho y'umuntu na yo n'ikibazo kukuba yayirwara.
- Umubyibuho ukabije hamwe n'ibiro byinshi.
- Kugabanya imyitozo ngoraramubiri.
- Gufata ku gatama utitangiriye.

Magingo nta buryo buhari buzwi bwo kwirinda Cancer ifata amabere ku bagabo, ni yo mpamvu ari ingenzi kwisuzumisha hato na hato kwa muganga kugira ngo babashe kureba urugero rw'imisemburo mu mubiri hakiri kare bityo babe batangira gufata imiti iyi Cancer itarakura ku mugabo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment