Video Abakobwa Beza

Abagore bagira ibyago byo kuribwa mu nda kurusha abagabo

Nk’uko byanditswe mu nkuru y’ikinyamakuru le Point.fr yo ku wagatanu tariki 29 Nyakanga, impumuguke Pr Nurdan Tözün, wo mu ishuri rikuru ryigisha iby’ubuvuzi (Acibadem University School of Medicine) ro muriTurukiya, yagize ati : "Biteye impungenge kuba 60 % by’abarwayi bose ba gastro-entérologie baba ari abagore". Mu izina ry’ishyirahamwe ry’ gastro-entérologie ku mugabane w’i Burayi, ahamagarira abantu kugira ubumenyi buhagije ku bijyanye n’ubuzima, kwihatira gufata imiti no kwisuzumisha no kumenya kwirinda cyane ku bagore bakiri bato.Ku bw’iriya mpuguke, ubuzima bw’igifu n’amara ku bagore byari bikwiye guhabwa agaciro gakomeye.

Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko abagore bashobora kugira ibyago byo kuribwa mu nda (mu gifu no mu mara) kurusha abagabo, nk’ikibazo cy’ikirungurira, gukomereka ku mara, kugira igogorwa rigoranye, impatwe zihoraho n’indwara y’umwijima (calculs biliaires, du syndrome du côlon irritable, de dyspepsie, de maladie cœliaque, de constipation chronique et d'hépatite auto-immune.) ahubwo usanga igisa n’ikinyuranyo, abagabo bakunda kugira ibibazo bya anaux, ibyo kuba barwara kanseri y’umwijima n’indwara zishobora kuva ku mvubura z’indurwe. N’ubwo ibi bitandukanya ibitsina byombi (gabo na gore) bikiri mu rujijo, abashakashatsi batekereza ko imisemburo y’umuntu bitewe n’igitsina arimo, uko ababyeyi akomokaho bari bameze n’aho yakuriye cyangwa ubuzima ki yabayemo bishobora kugira uruhare ruto cyangwa runini.Ubudasa mu miterere y’umugore n’umugabo.

Mbere na mbere itandukaniro ry’ibyago byo kuribwa mu nda rituruka ku miterere y’umugore itandukanye n’iy’umugabo. Abagore bateye ku buryo bakunda ibuntu bisharira cyane cyangwa biryohera (sensibles à l'amer et au sucré) ku rusha abagabo kandi amara ya bo aba yorohereye ari nabyo bituma ku buryo bworoshye batamererwa neza mu gihe bariye ibintu bishobora kuba bisharira. Ikindi ngo usanga ibifu by’abagore bikora gake kurusha iby’abagabo, kimwe mu bishobora kuba impamvu yo kugira cyane igogorwa rigoranye ({dyspepsie}, isesemi, gutumba mu nda, kugira ikirungurira cyangwa kutamera neza munda.) Kuba ibiryo bitinda mu mara y’abagore bikaba aribyo bituma bagira ikibazo cya constipation.

Ku bwa Nurdan Tözün,itandukaniro rishobora kuba no ku mwijima n’ibijyanye n’imvubura z’indurwe, ngo ukaba usanga abagore hari indwara nyinshi bashobora kurwara.Yagize ati : "Zimwe mu ndwara z’umwijima zirazwi, nk’iziza mu gihe umugore atwite ariko n’izindi usanga zibasira n’abagabo nk’indwara nk’izo bita mu gifaransa, la cirrhose biliaire primitive na hépatite auto-immune".

Arongera ati : "Abagore na none bibasirwa n’indwara zituruka ku kunywa ibisindisha cyane nk’iyo bafata gm20 z’inzoga buri munsi mu gihe bigira ingaruka ku mugabo unywa hagati ya gm 40 kugera kuri gm 60 z’inzoga buri munsi."

Pr Tözün kandi anatekerezako uburyo bw’ubuzima umuntu abayemo n’aho aba mu miryango itandukanye bishobora kugira uruhare mu gukuza uburibwe mu nda ku bagore.Guhinduranya iby’umuntu arya mu buryo budahwitse n’amasaha abifatiraho, kudakoresha umubiri, kunywa inzoga n’itabi, kugira umubyibuho ukabije bibaho nyuma yo guca imbyaro ku kigero cy’imyaka 40 na zo zaba zimwe mu mpamvu zatuma habaho kuribwa mu nda no kurwara umwijima ku bagore. Ziriya mpamvu zikaba nk’uko bivugwa n’inzobere zo muri Turukiya izo kwirinda hakiri kare.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment