Video Abakobwa Beza

Abagore bakimara kubyara bashobora kwibasirwa n’indwara y’agahinda

Mirongo inani ku ijana by’abagore babyaye, nyuma y’iminota mike bumva banezerewe, nyamara kandi hashira ikindi gihe gito bakumva bafite agahinda, bacitse integer; muri make bakumva batameze neza. Muri rusange uku kutamererwa neza kurashira mu gihe kitarenze icyumweru kimwe cyangwa bibiri nk’uko bigaragazwa n’impuguke mu by’ubuzima.

Inkuru dukesha urubuga rwa internet www.nlm.nih.gov/medlineplus/, ivuga ko ibi biterwa n’imisemburo iba yarabaye myinshi mu gihe umugore atwite noneho igihe abyaye igahita igabanuka ku buryo bukabije kuko imyinshi muri yo iba ikorwa n’ingobyi y’umwana.

Nyuma yo kubyara rero iyo ngobyi y’umwana isohotse, ya misemburo na yo ihita igabanuka.

Uramutse uhuye n’iki kibazo ngo hari icyo ushobora gukora mu rwego rwo kwirinda zimwe mu ngaruka zishobora guterwa n’igabanuka ry’iriya misemburo. Bimwe muri ibyo ni ibi bikurikira:

• Kuruhuka bihagije
• Kurya neza
• Gushaka abagufasha mu kwita ku mwana kugira ngo ushobore kuruhuka neza
• Ndetse no kuganira n’abandi babyeyi kuko abenshi nabo bashobora kuba barahuye n’icyo kibazo, bityo bakaba bakungura inama bahereye kuko bakitwayemo kugirango bagisohokemo kitabahungabanije cyane.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko ibimenyetso by’agahinda ku bagore bamwe birenza ibyumweru bibiri ndetse bikagera n’aho bidashobora gushira. Iki gihe rero ntibiba bikiri ibisanzwe, niho batangira kuvuga ko umuntu aba yagize indwara y’agahinda.

Aha wakwibaza impamvu abagore bamwe bakomeza kugira agahinda mu gihe abandi gashira. Ngo umugore wese ashobora kugira iki kibazo, nyamara abagore bamwe na bamwe baba bafite amahirwe menshi kurusha abandi. Abo ni nk’abigeze kugira indwara y’agahinda cyangwa se hari umuntu wo mumuryango wabo wigeze kugira iki kibazo.

Uramutse rero uhuye n’iki kibazo ushobora kwegera abajyanama b’ubuzima cyangwa abaganga bakaba bagufasha. Nk’uko bikomeza bitangazwa, ngo kugira agahind

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment