Video Abakobwa Beza

Abagore Banini na Kanseri

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Oxford bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane, bugaragaza ko abagore banini ari bo bafite ibyago byinshi byo kwandura kanseri. Abakoze ubu bushakashatsi bakaba barabyemeje bahereye ku bizamini byafashwe ku bagore b’Abongereza bagera kuri miliyoni hagati y’umwaka wa 1996 n’uwa 2001, nk’uko ikinyamakuru 20minutes.fr cyabyanditse.

Ubu bushakashatsi bwemeza ko abagore bafite metero imwe na sentimetero 73 bafite amahirwe yo kurwara kanseri angana na 37% kurusha abafite metero imwe n’igice. Guhera kuri metero imwe n’igice kuzamura ngo amahirwe yo kurwara kanseri agenda yiyongeraho 16% uko uzamukaho sentimetero 10.

Aba bashakashatsi batekereza ko byaba biterwa n’imisemburo ituma umuntu akura, ikindi ni uko ngo abantu banini bagira utunyangingo (cellules) twinshi bigatuma bagira ibyago byinshi kuko na kanseri igenda ikurira muri utwo tunyangingo. Bongeraho ko nubwo ubu bushakashatsi bwakozwe ku bagore, abagabo batagomba guterera agati mu ryinyo.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu kinyejana cya 20 uko uburebure bwiyongeragaho sentimetero imwe mu myaka icumi ari na ko kanseri yagiye yiyongera.

Umwe mu bashakashatsi bo mu Kigo cy’Ubushakashatsi cy’Abongereza witwa Sara Hiom yaremye agatima abantu banini, aho yagize ati «Ntibagomba guterwa ubwoba n’ibyo ubushakashatsi bwerekanye. Abantu benshi ntabwo ari banini cyane cyangwa bato, ingano yabo izagira uruhare ruto cyane mu kuba barwara kanseri».

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment