Video Abakobwa Beza

Abana b’abakobwa bavuka mbere y’igihe baba bafite amahirwe yo kubaho ugereranije n’abahungu

Kubyara umwana utagejeje igihe abenshi bakunze kwita kubyara umu-prématurée bivugwa iyo umwana avutse mbere y’ibyumweru 37 nyuma yo gusama.

Nk’uko tubisanga ku rubuga rwa internet wikipedia na www.sharecare.com, ngo akenshi na kenshi kubyara umwana utagejeje igihe ntibizwi impavu zibitera. Cyakora ngo bimwe mu byongera ibyago byo kubyara umwana utarageza igihe harimo imyaka y’umugore igira uruhare runini mu gutuma abyara umwana utaragera igihe cyane cyane ku bagore barengeje imyaka 35 cyangwa bari munsi ya 18 baba bafite ibyago byo kubyara abana batarageza igihe. Ibindi bivugwa ni uburebure ndetse n’ibiro by’umubyeyi, ngo na byo bigira uruhare kugira ngo abyare umwana utaragera igihe. Ngo si byiza kugira ibiro byinshi igihe utwite kuko na byo bongera ibyago byo kubyara umwana utaragera igihe. Ibindi ni ukwandura indwara ziterwa na microbe kuko ngo izi microbe zikoresheje uburozi bwazo bituma umubyeyi utwite yagira ibise kare cyane mbere y’igihe noneho akaba yabyara umwana utaragera igihe. Na none ngo gutwita impanga na byo umubyeyi aba afite ibyago byo kubyara abana bataragera igihe.

Kureka kunywa itabi ndetse no kongera intungamubiri nka vitamin C, E ku mubyeyi ngo ni bimwe mu bigabanya ibyago byo kubyara umwana utagejeje igihe. Kubera ko umwana uvutse mbere y’igihe, bimwe mu bice by’umubiri we biba bitarakura neza nk’ibihaha, usanga ahumeka bimugoye, ndetse ubwonko bukaba bwakwangirika cyane akaba yakwandura indwara nk’umusonga, ku buryo bworoshye ndetse bigakurikirwa no kugira amaraso make mu mubiri we bishobora kumuviramo gutakaza ubuzima. Gusa aha ngo kubera ko abana b’abakobwa bavukiye ikitari igihe baba bafite ubwonko bukuze ugereranije n’ubw’abahungu, ngo abakobwa bavutse bataragera igihe baba bafite amahirwe yo kubaho kurusha abahungu.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment