Video Abakobwa Beza

Abantu bageze mu za bukuru ngo baba bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye

Indwara zandurira mu myanya ndangagitsina ngo ziriyongera mu bantu bari hejuru y’imyaka 45. Ibi ngo byaba biterwa nuko mu gihe barimo gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagore cyangwa abagabo batari ababo ngo batajya bikingira.

Abashakashatsi bagaragaje ko ngo umuntu umwe kuri batanu wipimisha virusi itera SIDA usanga ari munsi y’imyaka 50 kandi ngo akenshi usanga baba bafite aka gakoko, ikindi ngo abantu bafata Viagra usanga na bo bandura cyane aka gakoko ndetse n’abagirana imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi usanga ari abari muriiyi myaka mu gihugu cy’u Bwongereza..

Abantu bakaba basabwa rero gufata ingamba zo kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye, kuko ngo ntawubujwijwe kwikingira kubera imyaka afite.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment