Video Abakobwa Beza

Afite ibitsina bibiri kandi ngo arabyishimiye!

Ku wa gatatu w'iki cyumweru, Umwongerezakazi w’imyaka 27 y’amavuko yatangarije televiziyo yo muri iki gihugu ko ngo yavutse afite ibitsina bibiri bitandukanye nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti: gentside.com.

Uyu Mwongerezakazi witwa Hazel Jones, akaba yaratanze ubuhamya bw’uko yavukanye imyanya myibarukiro ibiri, bikaba nta kibazo byamuteye ariyakira. Gusa ariko ngo igihe yari agejejke ku myaka 18 ni bwo yafashe umwanzuro wo kujya kwa muganga uvura indwara zo mu myanya myibarukiro (gynecologue) bitewe n’uko yagiraga uburibwe bukabije mu gihe cy’imihango.

Uyu mugore ukiri muto ngo ubu busembwa afite bwo kugira ibitsina bibiri ari byo mu rurimi rw’igifaransa bita "utérus didelphe" bishatse kuvuga ko afite ibitsina bibiri bitandukanye ndetse akanagira na nyababyeyi ebyiri, kuri we ngo nta pfunwe bimutera.

Mu gihe abanyamakuru b’iyi televiziyo babazaga Hazel, niba kugira ibitsina bibiri bitaba bimubangamira, yagize ati "Mfite ibitsina bibiri kandi ndabyishimiye”. Yongeyeho kandi ko ngo kuri we iyi ari impano ikomeye kuko ngo we n’umugabo we babatumira mu tubari twinshi dutandukanye kubera uyu mwihariko afite cyane ko binatuma arushaho kumenyekana ku isi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment