Video Abakobwa Beza

Agakingirizo iyo kabitswe nabi kagira ingaruka ku ugakoresheje

Agakimgirizo ni bumwe mu buryo abantu bifashisha mu kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, kwirinda inda zitateganijwe ku bana b’abakobwa n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ushobora kwibaza uko agakingirizo wakabika nabi kandi kaba kari mu gasashe cyangwa ububiko bwabugenewe ukagurana?

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 90% by’abahungu cyangwa se abasore bakoresha udukingirizo batubika mu mufuka w’ipantalo (mu ikofi). Aha ni ukuvuga ko iyo yicaye yicarira ya kofi irimo ka gakingirizo kakaba kacika cyangwa kagatobokaho akenge gato umuntu atabasha kubonesha ijisho adashishoje neza kandi na bwo abyitondeye cyane. Iyi ni yo mpamvu ukunze gusanga abantu benshi bakoresha agakingirizo kabitwe muri buriya buryo twavuze haruguru, usanga bandura indwara zitandukanye zandurira mu myanya ndangagitsina ndetse abandi bagasama inda batateganyije, ariko kandi wababaza bakakubwira ko bakoresheje agakingirizo.

Ubusanzwe, agakingirizo kagomba kubikwa ahantu katazahurira n’ikintu icyo ari cyo cyose kigatsikamira kuko koroshye cyane, icyo ari cyo cyose gishobora kukangiza. Ngira ngo rero abakoresha agakingirizo mwumvise ko mugomba kukabika neza kugira ngo kabashe kubageza ku musaruro mwifuza.

Ibisobanuro tubagejejeho muri iyi nkuru tubikesha MUKESHIMANA Francine, umukozi mu kigo gitanga inama ku rubyiruko ku kwirinda agakoko gatera SIDA cyizwi ku izina rya ‘Centre Dushishoze’ giherereye mu karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment