Video Abakobwa Beza

Akamaro ko Kurya Ifi mu Kurwanya Diabete

Mu bushakashatsi buheruka gukorerwa mu ntara ya Valencia ho muri Espanye ku ruhare rwo kurya inyama mu kongera ibyago by’indwara z’umutima, bwaje gutangaza ko hari isano iri hagati yo kurya amafi ndetse no kugabanuka kw’ibyago byo kurwara indwara ya diabete (igisukari).

Inkuru dukesha urubuga rwa internet: naturalnews.com, ivuga ko ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu bagera kuri 945 b’ibitsina byombi, bafite hagati y’imyaka 55 na 80 y’ubukure.

Ubu bushakashatsi bujya gutangira bwari bufite intego rusange yo kureba ingaruka zo kurya inyama nyinshi ku baturage batuye mu bihugu biri impande y’inyanja ya Mediterane.

Ngo wasangaga kurya inyama nyinshi muri aba baturage byaratumaga bagira amavuta mabi kandi menshi mu mubiri; ibi bikaba ari byo byatumaga indwara z’umutima ziganza muri aka karere.

Kuba warasangaga kera izi ndwara z’umutima zitarabonekaga cyane muri aka karere, basanze hari ihuriro riri hagati yabyo n’uko abantu ba cyera bo muri aka karere baryaga amafi cyane kurusha uko barya inyama zikomoka ku zindi nyamaswa.

Ubu bushakashatsi bukaba bwarasanze ko kurya amafi bigabanya ibyago byo kuba umuntu yarwara diabete ndetse n’indwara zitandukanye z’umutima, ahanini bitewe n’uko usanga mu mafi habonekamo ubwoko bwiza bw’amavuta bita omega- 3, burinda umuntu kuba yarwara indwara z’umutima zikomoka ku mavuta menshi kandi mabi aboneka cyane mu nyama zikomoka ku zindi nyamaswa.

Aya mavuta ya omega 3 aboneka mu mafi, ngo atuma imikaya (muscles) ibasha kwakira neza imisemburo ya insuline igabanya isukari nyinshi mu maraso, bikaba ari na byo bituma umuntu atarwara diabete.

Uretse kandi ko aya mavuta yitwa omega 3 arinda umuntu indwara z’umutima, aya mavuta arinda indwara zifata ingingo z’amagufwa nka rubagimpande, atuma umubiri ukura neza ndetse akanakomeza cyangwa se agatera ingufu ubushobozi bw’umubiri bwo kwirinda indwara.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment