Video Abakobwa Beza

Ateka yambaye ubusa ku mubiri yanga ko uwo bashakanye amuca inyuma

Umutaliyanikazi Emiliana Silvestri yasohoye igitabo yise, " Uburyo 101 bwo kwigarurira umugabo ". Mu gitabo cye akaba atanga inama ku bagore bakunda abo bashakanye uburyo babasha kubigarurira. Zimwe mu nama atanga ku bagore ni nko kwirinda kwandika ubutumwa bugufi burimo gufuha, kubika ibanga ryabereye mu buriri ndetse no kugerageza gukurura umugabo we igihe ari mo akora uturimo two mu rugo.

Gusa uyu mugore Emiliana Silvestri wazanye iki gitekerezo, ku myaka ye 32 y’amavuko yahuye n’ubutumwa bwinshi bumunenga. Ikintu cya mbere anengwa ngo ni ugushaka guhindura abagoremo abacakara. Ubwo yasubizaga abavuga batyo yagize ati: " Rwose ndi inyangamugayo. Abagabo bafite ibintu 3 by’ibanze bibakoresha : bakunda kurya, aho kuba heza n’igitsina (gore). Nk’umugore iyo ubyitayeho, nta mpamvu yatuma umugabo ajya ahandi."

Izi ni zimwe mu nama Emiliana Silvestri agira abagore

Kutavugaguzwa

"Abagabo ntibakunda utugambo tudafite umumaro. Bakunda abakobwa bubaha, ntibakunda bamwe bamara umwanya banenga abandi. Umugabo ufite umugore ugira umushiha kandi w’inkazi (udacisha make), aricecekera kugera abonye umugore ucisha amake. "

Kwirinda ubushotoranyi

Ku bwa Emiliana Silvestri, "kohereza ubutumwa burenze 10 ku mugabo byatuma ahunga. Abifata nk’agasuzuguro no kutamugirira ikizere. Abagabo babona ko abagore bagira ishyari atari beza. "

Guteka

Emiliana Silvestri asobanura agira ati : " Birasa n’ibishaje, ku bijyanye no guteka, mugomba kubanza ku munezeza ku kintu cya mbere akunda. Buri wagatatu ngomba guteka namabaye utwenda tw’imbere (sous-vĂȘtements). Ni kamwe mu tuntu dukurura umugabo, bityo uwo munsi agomba kuba ahari buri cyumweru."


Gushimisha umugabo

Kuba umugore umenya icyo umugabo akunda nibyo. Ariko iyo uzanye akantu kadasanzwe, ni byiza kurushaho. "Gushaka ahantu heza ho kumara umwanya. Gushaka akantu katuma arangara uretse televiziyo cyangwa kujya guhaha. Abagabo bakunda abagore b’abahanga ndetse batanga ibitekerezo mu myanzuro y’urugo."

Udukino mu cyumba

"Ngo mbere yo gutera akabariro ugomba kumva umeze neza. Iyo umuntu amaze gufata ifunguro rihagije, umuntu abayumva ntabushake afite bwo gukora igikorwa cy’urukundo. Ni byiza gukora utwitozo dutandukanye."

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment