Video Abakobwa Beza

Benshi mu bagabo bafite umubyibuho ukabije, ngo bagira amasohoro atarimo intangangabo zihagije

Ubushakshatsi bwakorewe mu gihugu cy’u Bufaransa, bwagaragaje ko abagabo benshi bafite umubyibuho ukabije, bagira amasohoro atarimo intangangabo zihagije, ibi kandi ngo bishobora gutuma bagira ubugumba mu gihe gito.

Iyi nyigo yatangiye mu mwaka w’2010 ikorwa n’itsinda ry’abahanga mu bijyanye n’imyororekere y’ibinyabuzima, riyobowe na Dr Paul Cohen-Bacrie umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubushakashatsi ku bijyanye n’ibinyabuzima (biologie médicale) cya Eylau-Unilabs giherereye mu Mujyi wa Paris, ikaba yarakorewe ku bantu igihumbi managa icyenda na mirongo ine (1940).

Dr Cohen-Bacrie yagize ati : ”Kugira umubyibuho ukabije, bigira uruhare mu guhindura uburyo hakorwa amasohoro, mbese habaho ibisa n’akavuyo mu misemburo bigatuma habaho impunduka itari nziza mu ikorwa ry’intangangabo, birimo ingano yazo mu bwinshi, mu bushobozi bwo kuyega ndetse n’ubuzima bwazo”.

Nk’uko urubuga rwa Internet 7sur7.be rukomeza rubitangaza , aba bashakashatsi bakoze isesengura ku ngano y’amasohoro, urugero rwayo hagendewe ku cyitwa pH(Potentiel d’Hydrogene), ingano yazo mu mibare, ubushobozi bwazo bwo kuyega(leur mobilité) ndetse n’ubuzima bwazo muri rusange.

Muri iyi nyigo kandi, hagaragajwe isano ya bugufi iri hagati y’ibiro by’umuntu ndetse n’ibyitaweho hakorwa ubushakashatsi ku ikorwa ry’amasohoro mu mubiri wa muntu, biza kugaragara ko iyo umugabo afite umubyibuho ukabije umwimerere n’imiterere by’intangangabo ugabanyuka.

Iyi nyigo kandi ikomeza ivuga ko byagaragaye ko hagabanuka icumi ku ijana(10%) by’umubare w’intangangabo mu masohoro y’umugabo ubyibushye cyane ugereranyije n’umugabo ufite ibiro biri mu rugero.

Biba agahomamunwa noneho iyo umugabo ufite ibiro birengeje urugero afashwe n’indwara iterwa n’umubyibuho ukabije, izwi nka Obésité kuko umubare w’intangangabo ze ugabanyukaho makumyabiri ku ijana(20%) ugereranyije n’umuntu ufite ibiro biringaniye.
Iyi nyigo yashyizwe ahagaragara kuwa 3 Nyakanga uyu mwaka (2011) mu gihugu cya Sweden (Suede) mu Mujyi wa Stockholm, ubwo bari muri congrès (soma kongere) ya ESHRE (European Society of Human Reproduction) yigaga ku bijyane n’imyororokere ya muntu.
Inkuru: igihe

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment