Video Abakobwa Beza

Bimwe mu bindindiza Urukundo Nyarwo mu Rwanda

Benshi mu rubyiruko rwo mu Rwanda bakunze kwibaza byinshi ku urukundo rwo muri ibi bihe, ugasanga ndetse bamwe baranatinyuka kuvuga ko nta urukundo rukibaho.

Gusa ikiri ukuri cyo ni uko urukundo rubaho ariko nyine uko ibihe bigenda bihinduka n’urukundo birugiraho ingaruka ariko ibyo ntibibujije ko hari abubaka ingo kuri ubu barahujwe n’urukundo kandi rugakomeza rukaganza no mu rugo rwabo.

Gusa ntawakwirengagiza ko bigenda birushaho kuzamba mu ngo no mu bakundana batararushinga. Ibi ni bimwe mu by’ingenzi bituma urukundo rwo mu Rwanda rutakiganza ngo rwigaragaze hose:

1. Urukundo no Gukunda ibintu

Bikunze kuvugwa cyane ko kuri ubu abashaka rushinga bahitamo abo babana babanje kureba imbaraga z’umufuka, ibi bikavugwa cyane ku bakobwa bamwe na bamwe ngo bavuga ko ubwiza bw’umusore bugaragarira mu butunzi yibitseho. Abahujwe n’ibintu rero ntibitangaje kuba batamarana kabiri.

2.Urukundo no Kubagarira Kubagarira yose

Kubagarira yose aho bamwe bavuga ngo ibyiza ni ukubagarira yose kuko uba utazi irizera. Ibi bikunze kuvugwa ubusanzwe ku masaka aho ubagara yirinda kurandura na rimwe ngo ntawamenya irizera dore ko abibwa acucitse cyane.

Iyo ibi bivuzwe mu rukundo rero humvikana gukundana n’abantu benshi icyarimwe umwe mwananiranwa ugakomezanya n’undi. Ibi rero ni ukwibeshya cyane kuko amaherezo wakirukira byinshi ukabura na bike

Ibi bituma utamenya inshingano n’uburyo wakita kumukunzi umwe rukumbi, wagakwiye kurumuhundagazaho ubundi mugafatanya kuryoherwa n’imbuto urukundo rwanyu ruzera.

3.Urukundo n'Imyumvire

Imyumvire ni kimwe mu bisenyera benshi cyane muri iki gihe. Muri ibi harimo gufuha ugakabya, kugendera ku mabwire wirengagije ko urukundo ari urwa babiri. Harimo kandi gushaka gukabya kwigenga no kudahuza kw’abakundana cyangwa abashakanye ngo bajye bafatira hamwe ibyemezo ntan’umwe ubangamiye undi.

Umwanzuro: ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka tumenye gushyira mu gaciro kandi tuzirikane ko urukundo nyarwo ruryoha kurusha ibyo bindi byose.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment