Video Abakobwa Beza

Burya ngo ijwi ry’umubyeyi w'umugore rifite ubushonbozi budasanzwe ku mwana!

Nk’uko byemezwa na Leslie Seltzer wakoze ubushakashatsi ku mbaraga ijwi ry’umubyeyi w’Umunya-Georgia rigira ku mwana w’umukobwa cyane cyane uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 7 na 12, ngo abana bo muri iki kigero bashimishwa cyane no kumva ijwi rya ba nyina ndetse bikaba byatuma umwana yongera kugira imbaraga no gushira agahinda igihe yari ababaye.

Urubuga rwa unternet 7sur 7 rwatangaje iyi nkuru, ruvuga ko ngo ibi bituruka ku mutima wa kibyeyi wuzuye urukundo koroshya, gutuza no gucisha make biranga ababyeyi b’abagore. Ibi bikaba ari na byo bituma umubyeyi yihanganira ububabare agira igihe arimo kubyara.


Agendeye ku byo yatangarijwe na bamwe mu bana baganiriye na we, aho bagize bati “Ntabwo amagambo mama avuga ari yo atuma tugubwa neza ahubwo ni ijwi avugamo ayo magambo ", Leslie Seltzer ngo asanga ikiganiro hagati y’umwana na nyina gifite agaciro gakomeye ku burere umwana akurana.


Uyu mushakashatsi akomeza avuga ko aho iterambere ryaziye ngo usanga bamwe mu babyeyi baganiriza abana babo kuri telephone cyangwa kuri internet bakoresheje facebook bakumva birahagije. Nyamara ngo burya kuganira n’umwana muri kumwe birushaho kuba byiza kuko ngo mu biganiro umubyeyi ashobora kuvumbura ikibazo umwana afite nyamara atari yakimubwiye bityo ngo akamufasha kugikemura.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment