Video Abakobwa Beza

Colombia: Indaya zishyize hamwe mu kurwanya ishorwa ry’abana mu ngeso mbi

Aha ni mu gihugu cya colombia, aho bamwe mu bakora umwuga w’uburaya batangaza ko abana badakwiye gufatwa nk’ibikoresho byo kwishimisha ku bakerarugendo, ndetse n’abandi batumva agaciro k’umwana.

Imwe muri izo ndaya yitwa Damaris yatangaje ubutumwa afatanije n’izindi ndaya enye z’imyaka iri hagati ya 18 kugera kuri 49.
Yagize ati "Mbere yo kuba umugore nabanje gukora umwuga w’uburaya. Nabitangiye mfite imyaka icumi kandi nabonye byinshi. N’ubwo ntashobora guhindura amateka yanjye, ariko nshobora kurwanya ko abana babaho ubuzima nk’ubwo nabayemo."

Aba bagore rero ngo intego yabo ni ugukangurira abanyagihugu kurinda abana babo abanyamahanga cyane cyane abakerarugendo kuko ngo usanga akenshi abana basaga 35.000 muri iki gihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 46, bashorwa mu ngeso z’ubusambanyi kandi bakabukorana n’abanyamahanga. Muri aba rero ngo abasaga 2.000 bakaba babukorera mu mugi wa Carthagène, aho abaturage 70% muri 850.000 batuye uyu mujyi ngo baba mu bukene bukabije, buri wese akaba asabwa kubona umwana wese nk’uwe ngo uwo babonye ashaka kugurisha umwana ku banyamahanga agahanwa.

Aha ariko abenshi bakaba bemeza ko ubusambanyi bukomeza kwiyongera mu bana bitewe n’iterambere, kuko ngo n’ubwo wabarinda aba banyamahanga ngo bafite ahenshi babonanira nko kuri internet, bagashobora kuvugana uko bajya bahura, aho ujya kubona ukabona bihagaritse ku mihanda nk’abateze imodoka nyamara ngo bafite abo bategereje.

Muri iki gihugu cya Colombia rero ngo abashinzwe guteza imbere ubukerarugendo,iyo hagize ufatirwa mu gikorwa cyo gushyigikira uyu muco ngo ahanishwa igifungo cy’imyaka umunani, ndetse n’ifatirwa ry’imitungo iri aho icyo gikorwa cyakorewe.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment