Video Abakobwa Beza

Dore uko wafasha umwana kwakira gutandukana kw’ababyeyi be

Gutandukana ku bashakanye (divorce) ni kimwe mu bintu bibangamira umwana mu buzima bwe ku buryo byanamukurikirana. Dore rero ibintu icumi byatuma uru rubuto rw’urukundo rw’ahazaza rutazahura n’ingaruka z’uku gutandukana kw’ababyeyi.

1.Kutigera na rimwe uhatira umwana kugira uwo ahitamo mu babyeyi be

2.Kwirinda gutonganira imbere y’umwana, ndetse yanabatungura akabumva mukagerageza kumwumvisha ko bibaho ko abantu barakaye bavugana nabi kandi ko hari uko mubikemura

3.Kubaha isano umwana afitanye n’umubyeyi batakibana, ngo ni ngombwa ko amugaragariza urukundo nk’ibisanzwe ndetse ngo akanagira igihe cyo kumusura ndetse ngo akanagumya kubwirwa ko ababyeyi be bamukunda n’ubwo batakibana.

4.Abana ngo bareba kure ku buryo bashobora kuba babibona,bityo rero ngo ni byiza ko niba mubona ib ibazo byanyu bikomeje gufata intera ndende mubibwira abana kare.

5.Kumva umwana icyo atekereza ku kibazo ababyeyi bafitanye hirindwa kumujijisha ahabwa impano kuko ngo ibi ntacyo byakora ku cyo atekereza, ngo ikiza rero ni ukumva impungenge afite.

6.Gusobanurira umwana ikibazo uko giteye ariko ukirinda kumubwira ibisobanuro birambuye, urugero ngo wamubwira uti" njye na papa wawe dufitanye dufitanye ikibazo none tugomba gutandukana kuko tutacyumvikana, aho kumubwira ko papa we yaguciye yifashishije umunyamabanga we".

7.Kumenyesha umwana gutandukana kwanyu atari ikosa rye ko nta n’icyo yakora
ikibazo gikemuke,ndetse ukagerageza kujya ubimusubiriramo kugirango umurinde gukurana ipfunwe.

8.Kudashinja uwo mwahoranye ibyago byawe kuko umwana akeneye gukura yumva ko nta wundi muntu uzamuteza imbere Atari we ku giti cye.

9.Gushyiraho ingengabihe y’ighe umwana azajya ajya kwa papa we n’igihe azajya aba ari kumwe na mama, ngo ibi bizatuma abagirira ikizere mwembi.

10.Kumumenyesha ko n’ubwo mutakibana mumukunda ndetse ko we mutazigera mutandukana
Ibi rero ngo bizafasha umwana gukura atumvako afite ipfunwe, kugira ikibazo mu mutwe ndetse no kumva ko nawe bizamubaho.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment