Video Abakobwa Beza

Ese hari abantu bafite Groupe Sanguin cyangwa Ubwoko bw’amaraso runaka butabemerera kubana

Ubusanzwe iyo hari ikintu kidasanzwe kinjiye mu mubiri wacu, umubiri utari usanzwe uzi, icyo gihe umubiri ufite uburyo ukirwanya ukoresheje ubushobozi cyangwa se ubwirinzi bwawo, aho ushobora gukoresha uburyo butandukanye mu kwirukana icyo kintu. Urugero ushobora gukora abasirikare bashobora kukirwanya ku buryo kitabasha kwangiza cyangwa ngo gitere indwara igihe ba basirikare twavuze batatsinzwe n’icyo kintu. Abo basirikare ni bo bita “Anticorps” mu gifaransa, naho ibyo bintu biba byinjiye mu mubiri utabizi ni byo bita “Antigenes”.

Antigenes rero ziri ubwoko bwinshi; antigene kandi ishobora kuba amaraso. Urugero izo bita antigenes rhesus ni antigenes ziba muri “Globules rouges” utu akaba ari uturemangingo (cellules) tuba mu maraso, mikorobe, urugingo rw undi muntu n’ibindi. Ni yo mpamvu umuntu adapfa guhabwa amaraso kwa muganga cyangwa urugingo yabuze batabanje gupima ubwoko bw’amaraso ye kugira ngo batamuha ibidahuye. Urugero wumva abantu bahabwa impyiko, umwijima nibindi. Babanza kureba ko ko umubiri we ushobora kwakira izo ngingo cyangwa amaraso neza hapimwa ubwoko bw’amaraso.

Tugarutse noneho ku bijyanye n’amaraso, Bavuga ko amaraso y’umuntu afite “Rhesus negative” igihe iyo bapimye bagasanga kuri globules rouges ze, uturemangigo tuba mu maraso tuyafasha gukwirakwiza umwuka wa oxygene mu mubiri hose, nta antigenes rhesus ihabarizwa naho igihe bayisanze bakavuga ko afite “Rhesus positif”. Niyo mpamvu ubona bavuze ko uyu muntu afite Groupe sanguin runaka ariko bakongeraho ikimenyetso cyo guteranya cyangwa cyo gukuramo biba bishaka kuvuga ubwoko bwa rhesus aba afite, urugero umuntu ufite Groupe sanguin O-,O+ ,A-,A+ gutyo gutyo.

Twifashishije urubuga rwa emedicine.medscape.com, bavuga ko k’umukobwa ufite Rhesus negatif noneho agashakana n’umugabo ufite Rhesus positif, bituma akenshi asama umwana ufite amaraso ya rhesus positif, kubera ko umugabo yiganza kurusha umugore. Bakomeza bavuga ko nta kibazo umubyeyi ahura nacyo ku nda ya mbere . ko ahubwo ikibazo kiba mu gihe cyo kubyara aho amaraso y’umwana ashobora kwivanga n’aya nyina bigatuma mama w’umwana, uba ufite amaraso adafite antigene rhesus (rhesus negatif) umubiri we utangira gukora abasirikare barwanya za rhesus positif z’umwana zawinjiyemo .kuko umubiri we ufata izo Rhesus positif z’umwana nk’bintu bidasanzwe byawugezemo.

Bigenda gute kunda ya kabiri ?

Ku nda ya kabiri igihe wa mubyeyi yongeye gusama umwana ufite Rhesus positif, ba basirikare barwanya Rhesus positif umubiri we wakoze, umwana wa mbere akimara kuvuka batangira kunyura muri placenta (ingombyi ihuza umwana na nyina ) bityo bagatangira kwangiza amaraso y’umwana atwite, aba afite Rhesus positif. Bikaba byatuma umwana atwite apfa ndetse n’inda ikavamo. Ni yo mpamvu iyo iki kibazo kitamenyekanye kare kwa muganga couple nk’iyi iba ifite amahirwe yo kubyara umwana umwe.
Ariko kandi iyo iki kibazo kizwi na muganga, mu gihe umubyeyi arangije kubyara inda ya mbere hari urukingo ahabwa kwa muganga rwitwa (Rhogam cyangwa anti D immunoglobilin) rugenda rukica ba basirikare umubiri we uba watangiye gukora ku buryo ku nda ya kabiri ashora kubyara umwana atagize ikibazo.

Ni ngombwa kubimenyesha kwa muganga kugira ngo uwo mubyeyi ahabwe urwo rukingo akimara kubyara umwana wa mbere (Kuko igihe aruhawe nyuma yiki gihe ntacyo rwamara). Ibi bimuha andi mahirwe yo gusama undi mwana nta ngorane akanamubyara rwose.

Urumva ko rero kuba abantu badahuje ubwoko bw’amaraso nta cyababuza kubana rwose ahubwo ikizima ni ukumenya uko bazabyitwaramo bafashijwe na muganga kugira ngo bazabone urubyaro bifuza. Ibi bakabifashwamo no kumenya ubwoko bw’amaraso yabo bombi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment