Video Abakobwa Beza

Ese hariho position (mu buriri) yagufasha gusama vuba?

Hari abantu batekereza ko ngo hariho position mu buriri ishobora gutuma umugore asama vuba mu gihe haterwa akabariro bikaba byanatuma bamwe basenya mu gihe umwe muri bo byamunaniye.

Ibi byavumbuwe nyuma y’ibibazo byibazwaga na benshi harimo ndetse n’ikindi kibazo cyo kwibaza niba indunduro y’ibyishimo (orgasme) mu mibonano mpuzabitsina hari icyo yaba imaze kuri iyo ngingo.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet: Doctissimo.fr, ngo ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’u Bwongereza hari icyo bwabivuzeho. Position iyo ari yo yose wakoresha, nta cyo itwaye cyangwa yongera. Icya ngombwa ni uko mubyumvikanaho kandi mwese ikaba ibashimishije. Gusa ngo hari ituma intanga ngabo zigera kure cyane ndetse abenshi bavuga ko ari ya yindi igihe umugore aba ari hejuru y’umugabo ndetse ikaba yuje ibyishimo kuri bombi. Naho ubundi nta position ubushakashatsi bwari bwemeza yaba ifasha mu gusama vuba.

Nyamara ubu bushakashatsi bwavuze ko bihagije mbere ya byose ko umugore agomba kuba ari mu gihe cy’uburumbuke mu minsi 14 mu gihe cy’imihango uvuye ku munsi wa mbere yayiboneyeho.

Batanga inama ko mu gihe wifuza gusama ugomba gutangira gukora ibijyanye n’urukundo (harimo n’akabariro), iminsi itatu mbere y’imihango kugeza indi minsi itatu nyuma yayo. Icyakora na none niba uri umugabo ukaba ushaka kubihinyuza usabwe kuba wirinze gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’ibyo bihe kugira ngo nibigera ubibone.

Source: Doctissimo.fr

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment