Video Abakobwa Beza

Ese icyo bita complexe d’Oedipe ni iki?

Imikundire ya muntu, igirwamo uruhare cyane n’uburere ahabwa ndetse bikanatsindagirwa n’uburyo aremwa. Umuntu atangira kwiremarema kuva agisamwa bityo buri kimwe kimubayeho kimugiraho ingaruka nziza cyangwa mbi. Uko agenda akura, hagati y’imyaka ibiri n’igice n’irindwi umuntu wese agera mu gihe kirangwa n’icyo bita mu gifaransa complexe d’Oedipe.

Ese ubundi Oedipe ni muntu ki?

Oedipe yamenyekanye nk’Umwami wari waravutse aza gutandukana n’ababyeyi be akiri mutoya, nyuma y’igihe yaje kwica ise kugirango abane na Nyina amugire umugore(amateka ya Oedipe turacyayabakusaniriza).

Umuhanga rero muby’imitekerereze y’abantu izwi nka psychanalyse witwa Sigmund Freud, niwe wabashije guhoberanya ibyo umwana aba ari kubaho muri icyo gihe aba ari hagati y’imyaka ibiri n’igice n’irindwi abihuza n’amateka ya Oedipe .

Nubwo bikunda gusanishwa n’amateka ya Oedipe, ku bakobwa bisanishwa cyane n’amateka y’intwari y’umugerekikazi yitwa Electre wishe nyina kugirango ahorere ise wari warishwe nyine na nyina.

Complexe d’Oedipe se yo ni iki?

Uko umuntu akura hari ibice by’ubukure bw’ubuzima bwo mu mutwe agenda anyuramo. Muri urwo rwego rero iyo umuntu amaze kurenga gatoya imyaka ibiri ashishikazwa cyane no kwifuza gukundwa no gukundwakazwa n’umubyeyi we badahuje igitsina.

Aha umuhungu aba afitiye nyina urukundo rwinshi mu gihe umukobwa we aba afitiye ise urukundo rwinshi. Ibyo ntibirangirira aho gusa kuko umuhungu arakarira ise naho umukobwa we akarakarira nyina. Ibyo biva yuko umuhungu aba abona ise amubuza gusabana na nyina mu gihe akana k’agakobwa ko nako kaba kabona nyina ukabyara asabana nase bikakabangamira.

Nk’uko inyandiko ducyesha urubuga rwa aufeminin.com ibivuga, hagati y’imyaka 3 ni 5, umwana ababazwa n’uko ibyo yiyumvamo atabasha kubyereka umubyeyi badahuje igitsina nk’uko bikwiriye. Ibyo bituma abaho icyo bita complexe de castration nk’uko Freud yabivuze. Icyo gihe umwana arota nabi kandi akaba umunyaburakari ibyo byose rero aba yumva umubyeyi bahuje igitsina ariwe nyirabayazana.

Ese umuntu umwana asohoka ati muri uko kwibeshya aba arimo?

Muri kamere y’umwana nyuma yo kubona ko ibyo yifuza bidashoboka, hagati y’imyaka 5 ni 7, yemera umwanya we muryango akemera n’uw’ababyeyi bombi bityo agatangira kwisanisha n’umubyeyi bahwanije igitsina. Aha umuhungu agerageza kwisanisha na se umubyara naho umukobwa we akisanisha cyane na nyina. Ibyo bigaragarira cyane mu turimo bakora no mu dukino bakina.

Ese umubyeyi afasha ate umwana uri muri icyo kigero?

Umubyeyi yita cyane ku mwana we badahuje igitsina agerageza kumwereka ko uwo bahuje igitsina atari umwanzi we. Umugore yereka agahungu ke ko ise atari umwanzi wako agatoza kureba ibyiza ise yakoze cyangwa yakazaniye n’umugabo akabigenza atyo ku gakobwa ke kari muri icyo kigero.

Ese mu gihe icyo gihe umwana akibayemo nabi byamugiraho iyihe ngaruka?

Nk’uko abahanga mu by’imitekerereze ya muntu babivuga, n’inyandiko dukesha aufeminin.com, mu gihe umwana icyo gihe akibayeho nabi, byamugiraho ingaruka zo kwita ibidashoboka urukundo rwanze.

Ibyo bituma mu mikurire ye ashobora kuzabaho ashakashaka gukunda umuntu umeze nka se iyo ari umukobwa cyagwa se agakura ashaka gukunda umeze umukobwa umenze nka Nyina iyo ari umuhungu.

Kuko ibyo bidashoboka, imikundire y’umuntu wakuranye icyo kibazo ishobora kumusunikira kwikundira uwo bahuje igitsina kuko muba batagihuje uwo yashakagamo atamubonye. Si ibyo gusa bishobora no kugira cyane ingaruka mu mikundire ye haba mu gihe atarashaka ndetse na nyuma yo gushaka bishobora gukomeza kumukurikirana.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment