Video Abakobwa Beza

Ese koko inkari ni umuti w’ibiheri byo mu maso ?

Kenshi na kenshi usanga hariho abantu barangira abandi imiti gakondo cyangwa se indi itaraciye mu nganda kabuhariwe, aho umuntu akurangira umuti akwemeza ko wamuvuye cyangwa se wamuvuriye uwe, ndetse bamwe baguha n’ubuhamya kuri bene iyo miti ! Hariho abarwara ibiheri byo mu maso bigatinda gukira bakabarangira inkari nk’umuti wabyo.
Ese koko( inkari) ni umuti ?

Igisubizo : Habaho imyemerere n’imigenzo tugenderaho yo gufata neza ubwiza bwacu. Ushobora kuba warumvise abantu bakoresha inkari zabo ku mubiri mu buryo bwo kurwanya ibiheri cyangwa amabara yo ku mubiri.

Inkari zirwanya udukoko (bactéries) na virusi. Bikunzwe kuvugwa ko gukoresha inkari ari uburyo bwiza bwo kuvura ibisebe.

97.5% y’inkari ni amazi, naho 2.5% zisigaye ni uruvange rw’imyunyu iva mu mubiri n’imisemburo. Urea (soma ireya), iboneka mu nkari izwiho koroshya uruhu. Hari benshi bemera ko gukoresha inkari zikuze, kuko ziba zarakujije imisemburo iba irimo nka ammoniac (amoniyake), bifasha mu mikorere yazo mu kurwanya indwara z’uruhu. Ariko nta bushakashatsi bwigeze bukorwa bwemeza ko inkari zivura irwara z’uruhu.

Inama nakugira rero ni uko mu gihe tugezemo hari amavuta menshi yagenewe kuvura ibibazo cyangwa indwara z’uruhu dukunze guhura nazo. Byaba byiza rero gukoresha ayo mavuta yabugenewe yo mu maso cyangwa ugasaba ubufasha wifashishije inzobere mu by’uruhu mu gihe bikenewe. Ku bifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha, wakwandikira info@spablissea.com.
By’umwihariko mujye mugana abaganga babagire inama ku bijyanye n’ubuzima. Source: Igihe.com

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment