Video Abakobwa Beza

Ese koko Kwambara imyenda migufi cyane ku bakobwa bituma bakundwa na benshi

Imyambarire cyane cyane iy’abakobwa ntikunze kuvugwaho rumwe n’abantu batandukanye hano mu Rwanda, by’umwihariko mu mugi wa Kigali.

Benshi usanga bavuga ko kwambara utwenda tugufi kw’abakobwa aribyo bikurura abasore batagira umubare bityo ubyambaye agakundwa cyane ko iyo myenda iba imwemerera kwerekana ibice by’ingenzi bikurura abasore nk’amabere n’ikibero kandi rero ngo byerekana umukobwa w’umunyamugi .Kurundi ruhande abandi bo bavuga ko ari uburaya aba bakobwa baba bashaka gukurura ku basore.

Mugushaka kumenya ukuri rero twegereye abantu batandukanye biganjemo ba nyirubwite batangaza uko bumva ibintu.

Umukobwa wa mbere nawe ubwe yari yiyambariye akajipo kagufi cyane nka tumwe urubyiruko rw’i Kigali rukunze guteraho urwenya ngo tungana n’umukandara,cyangwa se ni udupira ndetse no hejuru yambaye akantu gato kagaragaza inda n’umukondo,aho yari gutembera mu mujyi wa Kigali rwagati,Yagize ati:”Imyenda Migufi iba ikurura abagabo ariyo igezweho kuburyo nk’iyo umukobwa ubyambaye ageze ahitwa kwa Rubangura arangaza benshi mu basore bihagazeho bityo bakaba bakwifuza kumenya neza ibyo akunda,uwo akundana nawe bityo bakaba nabo bamukundira icyo”Ikindi kandi yakomeje avuga ngo imyenda migufi igaragaraza umukobwa w’umunyamugi kandi uri mu rwego rwo hejuru”

Undi mukobwa bigaragara ku maso no mu mvugo ko ari umukobwa witonze mbese udashabutse cyane wa mugani w’imvugo y’ubu. Yari yambaye imyenda miremire rwose yikwije. We ntiyatinye kuvuga ko imyenda migufi ari urukozasoni ndetse abayambara ari ibirara. Ati” koko ikurura abasore ariko nta kindi bakunda kuri nyirayo uretse kwifuza kuba baryamana nawe”Ese iyo bagukurikiye ni agaciro baba baguhaye cyangwa se ahubwo nuko baba bagufashe nka birihanze?”.

Hagati aho abasore nabo bagira icyo babivugaho. Umwe mu basore akaba ari n’ umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana hano mu Rwanda ariko ntiyashatse ko amazina ye atangazwa.

Yagize ati: " Birakabije kandi biteye n’agahinda kubw’abo bashiki bacu. Mpamya neza ko umusore bakurura ari uyoborwa n’irari ry’ubusambanyi ariko nta n’umwe wakifuza kubakana na bene uwo. Abakobwa ntibareba kure bibeshya ko abasore babirukaho bose babakunda nyamara ahubwo ni ukubifuza gusa nyuma bakababona nk’ibirara bitazi kwiyubaha no kwihesha agaciro".

Gusa baba abasore n’inkumi, benshi bemeje ko ari byiza kuko ngo aho igihe kigeze bagomba kwishimisha mu buto bwabo aho bagira bati: "UBUZIMA NI BUTO" kandi rero ngo ni iterambere kuko ntabwo abantu bagumya kuzajya bambara bimwe bigera hasi gusa,dore ko hari n’uwavuze ati se ubundi ubwo busambanyi ko cyera butabagaho kandi abantu barambaraga ubusa bakagenda kumugaragaro,hari uwo mwumvaga wafashe undi ku ngufu?

Ngaho nawe tubwire. Iby’iyi myambarire ubivugaho iki? Bituma se koko abakobwa bakundwa kurushaho? Birakwiye se?Ese abakobwa bambara bakikwiza n’abaturage koko nta mujyi bazi?

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment