Video Abakobwa Beza

Guhuza Igitsina_Umuntu avuka azi gukora imibonano mpuzabitsina!

Hari abantu benshi bibaza iki kibazo, hari n’abandi benshi barinze bakora ubukwe batarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe yaba abagabo cyangwa abakobwa, nyamara ikiri ukuri ni uko hari benshi bakoze imibonano mpuzabistina bwa mbere ku munsi wabo wo kurongorwa cyangwa wo kurongora, nyamara baryoheje ndetse bakarambana nta gatotsi mu buryo bateramo akabariro; hakaba n’abandi bari basanzwe bakora cyangwa barakoze imibonano mpuzabitsina mbere yo kurongora cyangwa kurongorwa nyamara bagahura n’ibibazo mu miterere yabo y’akabariro nyuma.

Gusa iyo hari ugiye kurongora cyangwa kurongorwa atarigeze akora imobonano mpuzabitsina na rimwe, aba yibaza niba atazabishya koko? Aba afite ibibazo byinshi muri we? Ese nzahera he? Ese bizagenda bite? n’ibindi. Baba rero bibaza byinshi banashaka kugira amakuru ahagije ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina kugira ngo byibuze bazagire n’agatambwe baheraho. Igitangaje ni uko biza kurangira, ukagira ngo n’ubundi yari asanzwe abizi. Mu yandi magambo birikora.

Inyandiko ya newlyweds.about.com yemeza ko umuntu avuka azi gukora imibonano mpuzabitsina. Nubwo ngo wafata abantu batanazi ko bibaho, ukabasha kubahuza, bo ubwabo barabyivumburira kabone nubwo ntaho baba barigeze babibona cyangwa babyumva. Mu gihe kuri iki gihe ho usanga nubwo umuntu yaba atarabikoze, aba yarabyumvise cyangwa yarabirebye nko mu mafilime n’ahandi.

Uru rubuga kandi ruvuga ko kugira ngo utaza kubishya ku munsi wa mbere w’ubukwe ari nabwo ukoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere, hari byinshi ugomba gukora maze bigatuma ibintu bisa n’ibyikora:

- Ni ngombwa kuba ufite icyumba cyiza giteye amabengeza, ibi bizatuma ibizongamubiri bizamuka ku mpande zombi maze ibikorwa byikore,
- Ni ngombwa ko uburiri buba ari bwiza ku buryo buri wese ububonye yakwifuza kuburyamaho,
- Niba umugeni wawe akunda indabyo, ntuzazisige inyuma, n’ikindi uzi kimugwa neza, kora uko ushoboye kibe gihari, ibi bizamufasha kuzamura ibizongamubiri maze yo kuruhanya mu kugubwa neza no koroha,
- Ku mugore, gerageza kwambara utuntu turi sexy (Twakurura umugabo nk’agakanzu ko kurarana [robe de nuit] kagufi cyangwa kagaragaza amabere),
- Ni ngombwa kandi kwigirira ikizere ko byanze bikunze biri bugende neza nubwo ari ubwa mbere ugiye kubikora, itware nk’uzi ibyo akora,
- Ku mukobwa (Umugeni), kuba agiye gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere bishobora gutuma mu gitsina he humagara, mbese akaba yagira ubwoba bukamutera kubura ububobere mu gitsina; oya, ni ngombwa kumva ko ari ibintu bidateye ubwoba, ukiyoroshya kandi ukumva ko ugiye gukora igikorwa ukunze,
- Gerageza kumva ko ababikoze bitababihiye, kandi ko byanze bikunze amaherezo y’inzira ari mu nzu,
- Mu gihe byanze, gerageza gukoresha amavuta abobeza mu gitsina.

Inama ya nyuma ni ukutagira ubwoba, ukumva ko nta kibazo gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere bizagira icyo bigutwara, ntiwishyiremo ko uzasekwa, cyangwa ko uzabikora nabi. Ni na ngombwa kandi kuganira n’uwo mugiye kurushinga ukaba ari ubwa mbere ugiye gukora icyo gikorwa mu gihe we yenda ashobora kuba atari n’ubwa mbere. Byaba n’ubwa mbere kandi na bwo mukabwizanya ukuri kandi mukigishanya. Uti “mwakwigishanya ibyo mutazi?” Imibonano mpuzabitsina igitangira, buri wese aravumbura. Mubwirane aho mubabara, mube ari naho mushimirana.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment