Video Abakobwa Beza

Gukora siporo yo kwiruka n’amaguru, umuti uhamye mu gutera akabariro!

Mu gihe abenshi bibaza ko umuti witwa viagra ufasha cyane mu gihe umugabo ufite ibibazo bijyanye no gufata umurego kw’igitsina gabo, umuti wundi kandi urambye ni ugukora siporo yo kwiruka n’amaguru.

Nk’uko urubuga rwa internet 7sur7 rwabyanditse, ngo siporo yo kwiruka ku maguru ku muvuduko uringaniye (jogging) byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bayikora kandi ngo birinda bimwe mu bibazo bikunze kubaho nko kubura umurego ku gitsina gabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Mu mibare yashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru le Corriere Della Sera yerekana ko kwiruka ku maguru bishobora kugira akamaro kuruta ak’uk’umuti umenyerewe wa viagra, mu gutera ubushake bwo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina.

Ku bantu biruka n’amaguru bagera ku 2000 bakoreweho ubushakashatsi, umubare ungana na 3% byabo bavuga ko byibuze bakora imibonano mpuzabitsina inshuro 2 ku munsi byibuze, naho abagera ku 10% ngo bayikora byibuze inshuro 1 buri munsi. Nk’uko ubushakashatsi bubivuga, ngo abavuze ko batajya bakora siporo yo kwiruka ku maguru (jogging) ngo bibuka gutera akabariro byibuze nyuma y’ukwezi ni ukuvuga inshuro 1 mu minsi 30.

Ibi tumaze kuvuga ruguru birasa n’ibyagaragajwe n’ubushakashatsi 2 butandukanye bwakozwe na Kaminuza izwi cyane yitwa Harvard. Ubushakashatsi bwa mbere bugaragaza ko imyitwarire y’abantu biruka ku maguru bari mu kigero cy’imyaka 40 na 60, mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ntaho iba itandukaniye n’umusore ufite imyaka hagati ya 20 na 30. Ubushakashatsi bundi bukavuga ko abagabo biruka n’amaguru bafite imyaka 50 cyangwa inarenga, baba bafite byibuze amahirwe asaga 30% yo kudahura n’ibibazo bijyanye no kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina (troubles érectiles).

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment