Video Abakobwa Beza

Gukuramo inda ukiri muto bishobora kuviramo uwabikoze kuba ingumba

Muri rusange bavuga ko umuntu yakuyemo inda igihe yishe umwana uri mu nda cyangwa se atwite, hakoreshejwe uburyo butandukanye mbere y’uko igihe cy’ivuka kigera. Uretse ko gukuramo inda ku bushake bishobora kuba icyaha gihanwa n’amategeko, gukuramo inda bigira ingaruka zitandukanye zishobora guhitana ubuzima bw’uwayikuyemo.nk’uko urubuga rwa internet laissezlesvivres.free.fr rubitangaza.

Zimwe mu ngaruka ziterwa no gukuramo inda harimo:

1. Kuva amaraso menshi cyane nyuma yo gukuramo inda

2. Gutoboka kwa nyababyeyi ari yo nda ibyara ndetse no gutoboka amara ayungurura ibiryo turya

3 . Infection: ahangaha bavuga ko mu gihe umugore akuramo inda, mikorobe zibona urwinjiriro zikajya mu maraso zigatera uburwayi butandukanye bitewe n’urugingo rw’umubiri zafashe. Urugero: ibi bishobora gutera indwara zikomeye z’impyiko.

Ibi bigaragazwa no:

-Kugira umuriro mwinshi nyuma yo gukuramo inda

-Gutera cyane ku mutima

-Kugabanuka k’umuvuduko w’amaraso

-Gukonja ibirenge n’intoki bitewe no gutembera kw’amaraso make muri ibi bice

4. Ibyago byo kuba ingumba: aha bavuga ko abakobwa bakiri bato ari bo bagira ibi byago byo kuba ingumba nyuma yo gukuramo inda, ahanini bitewe na mikorobe twavuze haruguru zishobora kwangiza utuyoboro tw’intanga ngore cyangwa bikaba byaturuka ku nkovu nziza muri nyababyeyi nyuma yo gukuramo inda bitewe n’uburyo bwakoreshejwe.

5. Kugira ibyago byo gutwitira hanze ya nyababyeyi

6. Kugira imihindagurikire mu mihango ndetse no kuribwa bikomeye mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ibindi birimo nko kugira isesemi, kuruka kubabara umutwe, kugira isereri, no kubabara mu nda. Ibi bikaba biba ku bagore bakoresheje ibinini nka mifepristone kugira ngo bakuremo inda.

7. Ikindi gishobora kwiyongeraho ni ukugira ikibazo cy’ubwigunge bukabije nyuma yo gukuramo inda.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment