Video Abakobwa Beza

Gushyingirwa ngo byongera icyizere cyo kubaho

Inyigo yakozwe n’Abanyamerika yagaragaje ko gushyingirwa byongera icyizere cyo kubaho. Ariko indi nyigo igaragaza ko abagore bashyingiwe bisuzugura.

Inyigo ebyiri nshya zakozwe ku ishyingirwa ntabwo zavuguruzanyije ahubwo zagaragaje ko bitera gutekereza ku byishimo by’abashakanye.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Louisville bakusanyije hafi ubushakashatsi 90 bumaze imyaka 60 bukozwe bugaragaza ko ingaragu by’umwihariko abasore, babaho igihe gito ugereranyije na bagenzi babo bashatse. Abagabo b’ingaragu bafite ibyago byo gupfa ku kigereranyo cya 32% mu buzima bwabo, ibyo ngo bikaba biterwa n’ubwigunge baba bafite.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Atlantico.fr ngo igihe gikomeye ni igihe cy’imyaka 30, aho abagabo b’ingaragu baba bafite amahirwe yo gupfa angana na 128% ugereranyije n’abashatse.

Ariko hashingiwe ku yindi nyigo nayo y’Abanyamerika, ngo ni ngombwa gutekereza mbere yo kwambara impeta. Ibikorwa byakozwe ku bantu 10.071 bikozwe na Kaminuza ya Ohio yerekanye ko abagore babyibuha nyuma yo gushyingirwa. Imirimo yo mu rugo na yo ndetse n’inshingano umugore afite mu rugo ngo birababoha bigatuma ntaho bajya.

Bamwe rero bavuga ko abagore bamwe bisuzugura nyuma yo kubona abagabo. Naho ngo abagabo bo ibiro byabo ntibijya bihinduka cyane nyuma yo gushaka ahubwo bihinduka iyo habayeho ubutane.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment