Video Abakobwa Beza

Gusiramurwa nta mpinduka bigira ku buryohe bw’imibonano mpuzabitsina

Urubuga doctissimo.fr rwanditse ko abagabo benshi basiramuye bagira ibyumvo bimeze kimwe n’iby’abatarasiramuwe n’ubwo hari abandi bakomeza kuribwa n’inkovu ibihe byose cyangwa se bakabona ibitsina byabo kitababereye.

Ibyo kuribwa n’igitsina ariko ngo ntibikunze kubaho kuko hari n’abo usanga kirya badasiramuwe.

Kurangiza (gusohora) na byo ngo biba ari bimwe, haba ku usiramuye cyangwa se waba udasiramuye kuko iki gikorwa kidahinduraho ikintu kinini, ari na yo mpamvu ngo abantu badakwiriye gufata gusiramurwa nk’aho ari umuti wo kutarangiza vuba.

Iki gikorwa kigabanya ububobere buba ku gitsina cy’umugabo kandi ubwo bubobere ni bwo bufasha virusi itera SIDA kwinjra mu mubiri mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Bitewe n’uko ibyago byo kwandura ku muntu wasiramuwe ari bike ugereranyije n’utarabikorerwa iyo bombi batakoresheje agakingirizo, ushobora kuba watekereza kudakoresha agakingirizo ku wo mutizeranye ariko burya ni ngombwa.

Gusiramurwa ngo bikaba bigira akamaro kanini, kabone n’ubwo hari imiryango ibirwanya ikanatuma abakuze batita ku kubikorera abana babo bibwira ko ari igikorwa kitarangira.

Iyi miryango yemeza ko ari uburwayi gukuzaho agahu k’abana kuko baba bazabyihitiramo bamaze kwimenyera gutandukanya icyiza n’ikibi.

Dore impmvu zishobora gutuma wahitamo gusiramurwa:

1. Gusiramurwa ku mpamvu z’isuku nk’aho amazi ari make cyangwa hari ubushyuhe.
2. Iki gikorwa kandi gishobora guterwa n’idini (musulmans, judaisme).
3. Ushobora no kubikora ku bushake aho binakorerwa abana bakivuka.
4. Hari n’ighe ubitegekwa na muganga abonye uko agahu kawe gateye cyangwa indwara.

Gusiramura ni igikorwa cyo kwa muganga, aho babaga agahu gakikije umutwe w’igitsina cy’umugabo maze uwo mutwe ugasigara hanze. Uku gusiramurwa rero ngo ni byiza ku baba mu madini cyangwa mu miryango ibyemera nko mu basiramu (musilmans) cyangwa judaisme n’ubwo ku bandi babifata nk’aho ari ikizira kuri bo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment