Video Abakobwa Beza

Gusohora Vuba: Impamvu n'Umuti Wabyo

«Hari abavuga ko icyo ari ikibazo gikomeye ku bagabo kuko ngo gishobora kuba cyasenya ingo, mubivugaho iki? Kibaye ari ikibazo cyakemuka gute? Murakoze cyane».


Nkuko bitangazwa na ejaculationcontrole.com bavuga ko gusohora vuba cyangwa se kurangiza vuba mu byukuri atari uburwayi ahubwo ngo , bituruka ku mikorerere mibi y’imyanya myibarukiro y’umugabo.

Mu gihe gisanzwe umugabo akora imibonano mpuzabitsina nta kibazo afite , uko igihe kigenda niko ibyishimo cyangwa se uburyohe bwo mu mibonano bugenda bwiyongera ariko byagera ku gihe runaka bukaguma hamwe budahindagurika ni ukuvuga ko butiyongera cyangwa se ntibugabanuke ibyo bita « periode plateau ». Kubantu bafite ikibazo cyo kurangiza vuba ntibabasha kugera muri iyi periode ngo bayimaremo igihe kirekire.

Ushobora kwibaza uti « bisaba igihe kingana iki kugira ngo bavuge ko umugabo afite ikibazo cyo gusohora vuba cyangwa se kurangiza vuba? »
Abahanga abatandukanye batanga ibihe bitandukanye , iyo bashaka gusobanura icyo kurangaiza vuba bivuga bakoresheje igihe, ariko muri rusange bavuga ko umugabo yarangije vuba igihe yasohoye bidaturutse ku bushake bwe kandi byibuze atarageza ku minota 5 atangiye gukora imibonano mpuzabitsina. Ni ukuvuga yinjije igitsina cye mu cya mugenzi we w’umugore . Ibi bigatuma yumva atamerewe neza, akagira umunaniro, ubwoba k wijena ndetse bikagera aho atinya gukora indi mibonano mpuzabitsina ). Kurangiza vuba bikaba biri mu byiciro 4:

· 1. Icyiro cya mbere : Bavuga ko iki ari ikiciro cyoroheje abagabo bo muri iki cyiciro baba bafite ikibazo cyo kurangiza vuba ugereranije n’abandi bo mu bindi byiciro, mu mpamvu zitera gusohora vuba kur iaba bagabo bari muri iki cyiciro zirmo ahanini , stress , umunaniro ukabije.
· 2. Icyiciro cya kabiri: Abantu bari muri ki cyiciro basohora nyuma y’iminota iri hagati 1 kugeza kuri 5, abenshi bakunze kuba ari abasore ndetse n’abakunda kwikinisha.
· 3. Icyiciro cya gatatu: Abagabo bari muri ki cyiciro basohora ako kanya bakimara kwinjira kandi biba bimaze kubabaho karande cyangwa se babimaranye igihe kinini.
· 4. Icyiciro cya kane: Aha ngaha ho umugabo asohora ataranabasha kwinjira cyangwa se kwinjiza igitsina cye mu cya mugenzi we w’umugore . Abagabo bari muri iki kiciro bakaba bakunze kuba ari bo bafite ikibazo cyo kurangiza vuba gikomeye kurusha abandi bari mu bindi byiciro twavuze haruguru .

Impamvu zitera umugabo gusohora vuba

Kugira ngo wumve ikibazo cyo gusohora vuba ndetse nuko wabyirinda ni ngombwa ko umenya impamvu zibitera ndetse no kumenya neza koko ko ufite icyo kibazo kugira ngo ubashe kukiganira n’abaganga noneho babe bagufasha. Abagabo benshi baba bakeka ko kurangiza vuba cyaba ari ikibazo gituruka ku gitsina cyabo ariko siko bimeze. Mu mpamvu zitera kurangiza vuba, impamvu nyamukuru ni ibibazo bituruka ku bwonko dore ko ari na bwo bukora controle y’ibijyanye no gusohora.
Bavuga ko kandi abantu benshi barangiza vuba bikunda kubabaho ahanini ku nshuro yabo ya mbere bakora imibonano mpuzabitsina, uko bagenda bamenyera gukora imibonano niko barushaho kudahura ni ki kibazo cyo kurangiza vuba. Ibi bibazo by’ubwonko bishobora guturuka ku bintu bitandukanye harimo :

· Umunaniro ukabije,
· Kwikinisha,
· Kugira ubwoba mu gihe ukora imibonano no kutigirira icyizere,
· Imisemburo itameze neza mu maraso,
- Indwara zifata amabya,
· Impanuka,
· Uruhererekane rwo mu miryango…

Ese ibi bishobora kuba intandaro yo gusenyuka kw’imiryango ?

Twakubwira ko ahanini iyo iki kibazo kidakemutse gishobora kuba intandaro yo gusenyuka kw’imiryango biturutse ko, umugabo iyo arangiza vuba, umugore we atari yakageze ku ndunduro y’ibyishimo abonera mu mibonano . Ni ukuvuga ko aba atarangije. Ibi bishobora gutuma atangira gushaka abandi bagabo ku ruhande agaca inyuma uwo bashakanye n’ibindi nk’ibyo bikaba byatuma urugo rusenyuka burundu.
Kurangiza vuba ni kibazo cyoroshye gukemuka mu gihe wamenye ko ugifite, hanyuma kandi ukamenya no kwirinda zimwe mu mpamvu twavuze. Ibynshi muri izi mpamvu bikaba bishobora kuvurwa neza na muganga bigakira.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment