Video Abakobwa Beza

Gutwita:Imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’uburumbuke ntisobanura gutwita

Abantu bamwe batekereza ko iyo umugore cyangwa umukobwa akoze imibonano mpuzabitsina ari mu gihe cyúburumbuke (ovulation) ahita asama inda, bityo ugasanga iyo bitagenze gutyo bitera ikibazo bikaba byatuma umuntu atekereza ko atari na muzima ariko siko bimeze kuko gutwita binyura mu nzira ndende nkuko bisobanurwa na Dr José Nyamusore.

Ubusanzwe umugore cyangwa umukobwa ufite ukwezi kudahindagurika kw’iminsi 28 agira igihe cy’uburumbuke (ovulation) ku munsi wa 14 uhereye ku munsi yaboneyeho imihango, ariko ubundi igihe cyuburumnuke ukibara usubira inyuma iminsi 4 uhereye kumunsi wa 14 ukanongera iminsi 3 uhereye ku munsi wa 14, bityo bikaba iminsi 7 yo kwitondera.

Ubusanzwe intanga ngore imara hagati y’amasaha 12 – 48, naho intanga ngabo yo ikamara hagati y’iminsi 2-3 ikiri nzima.
Nk’uko Dr José Nyamusore, umuganga mu kigo RBC/IHDPC abisobanura ngo icyo gihe cy’icyumweru nubwo ari igihe cy’uburumbuke ushobora gukora imibonano mpuzabitsina ntutware inda kandi uri muzima. Uku kudatwita mu gihe cyabyo ngo bikaba biterwa na zimwe mu mpamvu zikurikira nubwo hari n’izindi nyinshi:

1. Imiterere cyane cyane y’intanga ngabo,
2. Ingano y’itanga ngabo,
3. Imiterere y’imyanya myibarukiro y’umugore,
4. Igihe imibonano yebereya ukurikije igihe intanga ngore imara ikiri nzima.

Icyo ugomba kumenya

No mugihe cy’umburumbuke, umugabo n’umugore badafite ikibazo gusama inda biba ku kigereranyo cya 85%, naho izibasha kuvuka zitavuyemo zo zikaba ku kigereranyo cya 50%. Ibi bivuga ko rero gutwita ukabyara umwana ari inzira ndende kuko ushobora no kudahita utwita ako kanya nk’uko ubyifuza kandi uri muzima.

Ni ryari umugore numugabo ababana bashobora gukeka ko hari icyibazo kigomberwa kujya kwisuzumisha kwa muganga winzobere?
Mu gihe umugore n’umugabo bamaze umwaka wose babana kandi bakora imibonano mpuzabitsina nibura gatatu (3) mu cyumweru ntibatwite bakaba nta kibazo kindi bafite buri imuntu ku ruhande rwe ; icyo gihe bagomba kugana umuganga w’inzobere.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment