Video Abakobwa Beza

Gutwitira Hanze ya Nyababyeyi

Ubusanzwe iyo umugore asamye inda, urusoro ruba rugomba gukurira muri nyababyeyi kuko ari ho hantu habugenewe hari ibyangombwa byose byo gufasha urwo rusoro mu mikurire yarwo. Nyamara hari igihe ibyo bidashoboka ahubwo urusoro ugasanga rwagiye gukurira ahandi hatari muri nyababyeyi ari byo mu ndimi z’amahanga bita «ectopic pregnancy”; aha twavuga nko mu nda, mu miyoborantanga no ku nkondo y’umura. Izi nda zikaba zishobora guterwa n’ibintu byinshi bitandukanye tugiye kurebera hamwe.

•Indwara zimwe na zimwe zifata imiyoborantanga y’umugore zikaba zayitera (nyababyeyi) kwifunga cyangwa kugabanuka mu mubyimba. Muri izo ndwara twavuga nk’imitezi, mburugu, uburagaza, chlamidia, kimwe n’izindi zitandukanye.
•Inkovu zasizwe no gukira kw’ibisebe byatewe n’uko umugore yari yararwaye zimwe muri izo ndwara.
•Kuba umugore yarigeze abagwa mu kiziba cy’inda cyangwa yarabazwe imiyoboratanga.
•Imiyoborantanga idateye neza; ibi bikaba byabangamira urugendo rw’urusoro rwerekeza muri nyababyeyi.

Ibi bintu bikurikira bishobora kongerera umugore ibyago byo gutwitira hanze ya nyababyeyi:

•Gusama inda umugore arengeje imyaka 35
•Kuba umugore yarigeze atwitira hanze ya yababyeyi
•Kuba umugore yarabazwe mu nda cyangwa mu matako (pelvis)
•Kuba umugore yarigeze kurwara zimwe mu ndwara zifata imyanya myibarukiro
•Kuba umugore yarigeze gukuramo inda bigoranye abishaka
•Umugore usamye nyuma y’uko imiyoborantanga ye ifungwa
•Kunywa itabi na byo bishobora kongerera umugore gutwitira hanze ya nyababyeyi

Birashoboka kwirinda gutwitira hanze ya nyababyeyi, ufashe ingamba zikurikira:

•Kwirinda kunywa itabi ku bagore
•Gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye mu gihe utarashaka
•Kubyara hakiri kare kandi ukirinda kubyara indahekana

Hari imiryango myinshi igirana amakimbirane bavuga ngo umugore yarogewe ku nda cyangwa ngo inda barayizinze kuko yatinze kuvuka. Dukurikije ibyo tumaze kubona haruguru aha, dushobora gusanga baba bapfa ubusa kuko hari n’igihe urusoro rukurira mu nda kubera ko igi riba ritageze mu miyoborantanga. Ibi bikaba byatuma ritavuka kuko umwana yapfuye agakora ikintu kimeze nk’ibuye cyangwa rigakura rigatanga umwana ukuze, umubyeyi akaba yabagwa agaterurwamo umwana akiri muzima.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment