Video Abakobwa Beza

Hari imbwa zishobora gusuzuma kanseri ifata umuyoborantanga (cancer de prostate)

Kanseri ifata umuyoborantanga (cancer de prostate) ikomeje kwibasira zimwe mu mpande z’isi, no mu Rwanda ngo ikaba ihagaragara, ariko mu buryo budahanitse. Kugeza magingo aya, uburyo bwamaze gushyirwa ahagaragara mu gusuzuma iyo kanseri, ni uburyo bwa PSA(Prostate Specific Antigen), ariko ngo hari n’imbwa (nyarubwana) zifite ubushobozi bwo gusuzuma iyi kanseri. Cyakora ngo si izo ari zo zose kuko zibanza kubitozwa.

NI GUTE SE IBIGERAHO?

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet www.juliewillems.be, ubushakashatsi bwakozwe na Cussenot, impuguke akaba n’umuganga mu buvuzi bw’imbere mu mubiri(medecine interne) ku bitaro bya Tenon i Paris, ku bufatanye n’urwego rw’igisirikari cy’u Bufaransa rwifashisha imbwa mu bikorwa byarwo (service cynophile de l’armée française), bwerekana ko imbwa, ishobora kumenya uwanduye kanseri ifata umuyoborantanga (n’udusabo tw’intanga-ngabo), nyuma yo kwinukiriza inkari z’uyikekwaho.

Muri ubwo bushakashatsi bwakozwe ku barwayi batandatu, ngo nyarubwana yatojwe imyaka ibiri yose, bayizanira inkari z’abafite ubwandu bw’iyi kanseri ndetse n’iz’abatabufite,kugeza ubwo yaje kugera aho ishobora kumenya neza iz’uwanduye, ikabigaragaza ihaguma ndetse inamoka buhoro. Iyi nyarubwana rero yakoreshejwe muri ubu bushakashatsi bwa Cussenot, ngo buri murwayi yihagarikaga imbere y’aho ahagaze, ubundi nyarubwana ikahanyura yinukiriza, nyuma yagera ku nkari z’ufite ubwandu bw’iyo kanseri, igahita yicara hasi imbere ye, ngo kuko kuri yo, impumuro y’inkari z’ufite ubwo bwandu itandukanye n’iy’utabufite.

Nk’uko dukomeza tubikesha juliewillems.be, ngo si iyo kanseri yonyine nyarubwana ishobora kumenya uyirwaye, kuko ngo ishobora no kumenya ufite ubwandu bwa kanseri y’uruhu n’iy’ibihaha igihe yinukirije umwuka umuntu ushobora kuba ayifite asohoye mu kanwa ke, ngo kuko uwo mwuka uba wuzuyemo udukoko tw’iyo kanseri.

Niba nyarubwana ari ingirakamaro mu buvuzi, by’umwihariko ku ndwara zikomeye nka za kanseri rero, niyitabweho.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment