Ibibyimba byo mu mura (myomes/fibroids) ni indwara ikunze kwibasira abagore muri iyi minsi. Mu bitaro bya CHUK byibura abagore 3 babagwa ku munsi kubera ibyo bibyimba byo mu mura (myomes) nkuko twabitangarijwe n’Umuganga ukorera CHUK mu ishami rya gynĂ©cologie.
Iyo ndwara ikunda kwibasira abakobwa cyangwa abagore bari mu gihe umubiri wabo ushobora kubyara by’umwihariko abataragize imbyaro nyinshi, ikaba iterwa n’ imisemburo (hormones) bita "oestrogenes" iba yabaye myinshi mu mubiri.
Bimwe mu bimenyetso byayo :
Kubabara munda
kuva amaraso menshi mu gihe cy’imihango cyangwa n’ikindi gihe
Uburyo iyo ndwara ivurwa
Guhitamo uburyo ibyo bibyimba bivurwa biterwa n’ubunini bwabyo ndetse n’aho biherereye mu mura
Uburyo bukunzwe gukoreshwa ni ukubaga bagakuramo ibyo bibyimba.
Bashobora no gutanga imiti ituma bihagarara gukura ariko bikaba bishobora kugaruka.
Ingaruka za myomes
Zimwe mu ngaruka z’ibibyimba byo mu mura bitavuwe neza:
Ubugumba (3% by’impamvu zitera ubugumba ku bagore)
Gukuramo inda
Inama Muganga akugira
Kujya kwisuzumisha kwa Muganga kenshi(regular check up)
Kujya kwisuzumisha kwa muganga igihe uva amaraso menshi mu mihango kandi ukababara bidasanzwe.
Urukundo
Video Abakobwa Beza
Ibibyimba byo mu mura
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment