Video Abakobwa Beza

Ibintu 5 byagufasha guhorana umunezero mu rukundo

Urukundo ni umuhamagaro wa buri wese ku giti cye kandi buri muntu yinjira muri rwo akeneye kugira ibyishimo n’umunezero ndetse n’amahoro by’igihe cyose.

Kugirango ugere kuri ibyo byose hari ibintu bigera kuri 5 wagenderaho by’ingenzi kurusha ibindi.N’ubwo mu rukundo hari byinshi byaguha umunezero,ibyishimo n’amahoro ibi bikurikira ni ingenzi kurushaho:

1.Gukunda ugukunda

Gukunda umuntu ukabimubwira ni ibintu byoroshye ariko kugira ngo usange nawe agukunda ntibikunze kubaho.Niba ugiye gusaba umuntu urukundo ntukiyumvishe ko ahita arukwemerera jya uteganya ko ushobora gusanga hari undi yarwemereye cyangwa se atanakwiyumvamo. Si byiza rero kubimuhatira.

2.Kudakora igereranya

Ni byiza kunyurwa n’umukunzi wawe ukumva ariwe wenyine mukwiranye kabone n’ubwo yaba atariwe wa mbere mukundanye.Niba kandi warigeze gukundana n’abandi uzirinde kumugereranya na bo, haba mu byo agukorera ndetse n’uko umubona.Ibi bizatuma urushaho kumukunda kandi biguhe umutuzo.

3.Kumenyana bihagije n’umukunzi wawe

Kwifungurira uwo mukundana ntugire icyo umuhisha,kumugisha inama no kumwiyumvamo bitanga umunezero uhanitse mu rukundo.Ibi kandi bigufasha kumenya ingeso ze,ukamenya icyo akunda n’icyo yanga.

4.Kubwizanya ukuri

Ukuri ni ngombwa igihe cyose uganiriza umukunzi wawe kuko gutuma mugirirana icyizere gihagije bizatuma utagira urwikekwe igihe cyose muri kumwe cyangwa se mutari kumwe.

5.Guhana ubwisanzure

Ntuzabere umukunzi wawe umutwaro cyangwa inzitizi ku bintu bimwe na bimwe bitahungabanya urukundo rwanyu.Yego gufuhira uwo ukunda ni ngombwa kuko bigaragaza uburyo wita ku mukunzi wawe ariko ntibikabe urwitwazo ngo ube wamubangamira no mu gihe bitari ngombwa .

Urukundo si ingoyi ahubwo ni isoko y’ umunezero usesuye hagati y’abakundana.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment