Video Abakobwa Beza

Ibintu bishobora kugabanya ubushake bwo gutera akabariro ku bashakanye

Ingo nyinshi usanga zisenywa n’uko umushyikirano w’umugabo n’umugore utagenda neza. Ibi bigakurura gucana inyuma, urwikekwe no gutandukana, bityo uburere bw’abana bukahazaharira. Hari ibintu byinshi bishobora gutambamira umushyikirano w’abashakanye. Twifashishije urubuga rwa internet: health.webmd.com, tukaba twagerageje kubakusanyiriza bimwe muri ibyo.

1. Ibibazo bitakemuwe: amakimbirane ndetse n’ibindi bibazo bivuka mu muryango ni bimwe mu bintu biza ku isonga mu kwangiza umushyikirano w’abashakanye. Ibi bibazo bikaba bigira ingaruka ku bushake bwo gutera akabariro cyane cyane ku bagore. Ikiganiro ndetse no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo biri mu muryango ni ingenzi mu mibanire myiza y’abashakanye.

2. Ibitotsi bikeya: kudasinzira bihagije k’umwe mu bashakanye bitewe n’uko abyuka kare, aryama bitinze cyangwa bitewe n’ibindi bibazo byo mu mubiri, byangiza cyane ubushake bwo gutera akabariro kubera ko kubura ibitotsi bitera umunaniro mwinshi cyane bityo umugabo cyangwa umugore ntabashe kumva afite ubushake bwo gutera akabariro.

3. Urubyaro: ubusanzwe umuntu ashinga urugo kugira ngo abyare, ariko usanga nyuma yo kubyara wa mushyikirano abashakanye bagiraga utangira kugabanuka. Ibi bigaterwa n’uko abana babo bahora mu rugo basakuza cyangwa bakirana, maze ababyeyi bakabura ubwisanzure n’umwanya wo gutera akabariro.Ni byiza gushaka umwanya uhagije n’ahantu hatuje kugira ngo icyo gikorwa na cyo kigende neza.

4. Imiterere mibi (housing): iyo umwe mu bashakanye yiyumvamo ko ari mubi bimugabanyiriza ubushake bwo kuba yakwiyumva muri mugenzi we, bityo na cya gikorwa nyamukuru cy’abashakanye kikaba cyitakorwa uko bikwiye. Ni byiza rero guhora utaka uwo mwashakanye kugira ngo akomeze kwigirira icyizere imbere yawe.

5. Umubyibuho ukabije: umubyibuho ukabije wangiza cyane ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye bitewe n’uko abantu babyibushye bibagora gukora neza icyo gikorwa. Ibyo kandi ngo birushaho gukabya iyo batiyumvamo icyizere ndetse ko nta munezero bashobora kugeza kuri bagenzi babo.

6. Kudafata umurego kw’igitsina cy’umugabo: iki kiba ari ikibazo gikomeye cyane igihe umugabo adashobora gutera akabariro biturutse mu kuba igitsina cye kidafata umurego uko byakagombye, bityo bigatuma yiyumvamo ko ntacyo ashoboye, bikamukururira guhurwa iki gikorwa cyo gutera akabariro.

7. Testosterone nkeya: testosterone ni umusemburo ukorwa n’udusabo tw’intanga, ukaba ari wo ugenga imikorere y’imyanya myibarukiro y’umugabo. Ukugabanuka k’uyu musemburo kugabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. ibi bikunze kugaragara ku bantu bakuze kuko uno musemburo uba waragabanutse.

8. Kwiheba: ibi na byo byangiza ubushake bwo gutera urubariro bitewe n’uko umubira uba udatuje bitewe n’ibibazo umuntu aba afite.

9. Gucura: ngo kimwe cya kabiri cy’abagore baca ibyaro (bacura) batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bitewe n’igabanuka ry’imwe mu misemburo ituma icyo gikorwa kigenda neza. Ibi bikagaragazwa no kubura ububobere mu gitsina ndetse no kubabara mu gihe cyo gutera urubariro.

10. Imiti imwe n’imwe: imiti umuntu afata mu gihe arwaye cyangwa kubera izindi mpamvu ishobora kumugabanyiriza ubushake bwo gutera urubariro.

Ni byiza ko abashakanye bamenya bimwe mu bintu bishobora guhungabanya ubusabane bwabo mu buriri kugira ngo babashe kubishakira umuti ndetse nibitabonerwa umuti babashe kubiganiraho kandi babyihanganire.

Tubikesha: health.webmd.com

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment