Video Abakobwa Beza

Ibintu bitanu wakwirinda kugira ngo umusatsi wawe ukure neza bitakuvunnye

Umusatsi ni kimwe mu biranga ubwiza bw’abagore bigatuma anakundwa n’ab’igitsina gabo, kandi utawufashe neza ntibimugwa neza kuri iyi ngingo. Amakuru dukesha urubuga doctissimo.fr, avuga ko hari byinshi bituma umusatsi wangirika byaba na ngombwa ntuzongere gukura. Hélène Claudere,r umuhanga mu bijyanye n’imisatsi, agaragaza ibintu 5 wakwirinda mu gihe ushaka ko umusatsi wawe ukura neza.

Kudakoresha amavuta cyangwa produits zitandukanye ku musatsi wawe: kuko zituma ucika ndetse ntiwongere no gukura nk’uko byari bisanzwe. Yongeraho ko n’aya mabara asigwa mu musatsi na yo yangiza uruti rw’umusatsi.

Kudafunga cyane umusatsi, ibyo bita gufunga shinyo: bavuga ko kuwufunga Atari byo bituma ukura, ko ahubwo bituma mu mizi h’umusatsi hatangira gukuka ugasanga umusatsi uhora ucika.

Kudakoresha amazi afite imbaraga nyinshi mu gihe woga mu musatsi wawe: ahubwo bavuga ko byaba byiza ugiye ukoresha amazi atuje kuko iyo umusatsi wawe uwogesha amazi akomeye ushobora na bwo kwangirika.

Kwirinda gukoresha umuriro mwinshi mu gihe wumutsa umusati wawe: Aha, uyu muhanga asobanura ko ibyo bituma ukanyarara no gucika ukaba wacika, bityo akavuga ko ari byiza gukoresha umuyaga w’akazuyazi kuko bituma umusatsi usokoreka neza udacika.

Kwirinda gukoresha ibisokoso biwuhinyarika: ibi bikaba byitwa (hair tongues ), ahubwo avuga ko ari byiza gukoresha ibisokozo birambura umusatsi ukarambuka mu bihe ukura ukazarambuka.

Kuri uru rubuga, Hellene arangiza atanga inama ko mu buzima busanzwe umuntu yajya afasha umubiri we agakunda kunywa amazi menshi kandi agafata amafunguro akubiyemo intungamubiri zirimo imyunyu ngungu, proteyine, vitamine A,B,na C hakiyongeraho na manyesiyumu.

Mu mafunguro bavuga ko ushobora gufata, harimo ibikomoka ku ngano cyangwa ibindi biribwa bikubiyemo magneziyumu na vitamine B, ari byo bituma umuntu agira umusatsi ukomeye kandi ukeye. ukongeraho kandi ugakoresha amavuta ku rugero rudakabije bikaba bigaburira umusatsi bimwe mu biwutunga biba bikenewe.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment