Video Abakobwa Beza

Ibizamini byo mu maraso bifasha mu kumenya igitsina cy’umwana uri mu nda

Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru L’Express.fr, ngo ibizamini bisanzwe bikorwa hakoreshejwe inkari z’umubyeyi ngo ntabwo byizewe neza nk’uko bamwe mu babikoresheje bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babitangaje muri gitangazamakuru cyitwa “Journal of the American Medical Association (JAMA)” cyasohotse taliki 10 Kanama. Ngo kuba rero hakoreshwa amaraso ngo byatanga umusaruro uruta kuba hapimwa inkari z’umubyeyi.

Ikindi kandi, ngo nubwo kuba umubyeyi yamenya igitsina cy’umwana atwite anyujijwe muri echographie nyuma y’ibyumweru cumi na kimwe ngo na byo bishobora kuba bitizewe kuko ngo hari n’ubwo bishobora gutuma habaho kubyara igihe kitageze n’ubwo ngo imibare iri hasi cyane.

Ubu buryo rero ngo bwizewe ku rugero rwa 95% kugeza kuri 99% , ngo buzakirwa neza kuko buzagabanya umubare w’abana bapfiraga mu nda nk’uko abashakashatsi bo muri Instituts Nationaux Américains de la Santé (NIH), babitangaza.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment