Shakisha

Video Abakobwa Beza

Iby'Agakingirizo mu Mashuri Yisumbuye

Muri iyi minsi hari impaka zishingiye ku ikoresha ry’agakingirizo mu kwirinda ikwirakwizwa ry’indwara zandurirwa mu myanya ndangagitsina na virusi itera SIDA ndetse n’inda zitateganijwe. Izi mpaka zishingiye ku bwiyongere bw’mibare y’abana b’abakobwa bava mu ishuri kubera gutwara inda zitateganijwe ndetse n’impungenge z’uko ubwandu bwa virusi itera SIDA bwaba buri kwiyongera bucece. Mu mwaka ushize wonyine abakobwa bagera kuri 614 biga mu mashuri yisumbuye batwaye inda zitateganijwe byerekana ko umubare munini w’urubyiruko wishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Mu rwego rero rwo gufasha uru rubyiruko rushobora kugwa mu mutego wo gukomeza kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ariyo nzira y’ubusamo yo kwandura virusi itera SIDA, Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi mu by’ubuvuzi (RBC) kibicishije mu Ishami ryacyo ryo kurwanya SIDA gifatanije n’indi miryango ifite mu nshingano zayo kurwanya virusi itera SIDA bamaze iminsi bari muri gahunda yo kumva ibitekerezo bitandukanye by’abantu ku bijyanye no gushyira udukingirizo mu mashuri yisumbuye.

Nyamara iki gitekerezo nticyavuzweho rumwe n’abantu b’ingeri zitandukanye. Usanga bamwe bashyigikira ko udukingirizo twakwirakwizwa mu mashuri yisumbuye mu rwego rwo kurinda ko urubyiruko ruyarimo rukomeza kwikururira ubwandu bwa virusi itera SIDA. Abiga muri aya mashuri nabo bashyigikiye iki gikorwa cyo kubegereza udukingirizo aho bashobora kutubona kuko ngo byabagoboka igihe bananiwe guhangana n’umubiri wabo dore ko wa mugani kwifata bigoye.

Abandi bantu barimo abakuze ndetse n’abihaye Imana bo siko babibona. Ngo gukwirakwiza udukingirizo mu mashuri byaba ari ugushumura abana ngo bakore imibonano mpuzabitsina bityo ngo bigasa n’aho umuco w’u Rwanda wo kubuza abana ikibi waba uzimiye buheriheri ndetse n’icyaha kikaba gihawe intebe.

Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru, The New Times gisohotse muri iki gitondo, Miniseteri y’Ubuzima nayo yerekanye Uruhande ihagazemo. Mu itangaza ryashyizwe ahagaragara n’iyi minisiteri ku bijyanye n’izi mpaka zo gushyira udukingirizo mu mashuri, Minisitiri w’ubuzima avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye ko amasomo y’ubuzima bw’imyororokere yigishwa mu mashuri yisumbuye ariko idashyigikiye ishyirwa ry’udukingirizo mu mashuri. Mu magambo ye, Minisitiri w’ubuzima aragira ati, “ Minisiteri y’ubuzima irashaka gushimangira neza ko guverinoma ishishikajwe n’uko inyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere zigishwa mu mashuri yisumbuye yo mu Rwanda mu rwego rwo gufungura ubwenge bw’urubyiruko rukamenya ingaruka zijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina bakiri bato. Ibi bikaba binyuranye cyane n’ishyirwa ry’udukingirizo mu mashuri yisumbuye”.

Minisitiri w’Ubuzima muri iri tangazo akomeza avuga ko urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye rugomba mbere na mbere kumenya ingaruka mbi zarugeraho igihe rwishoye mu mibonano mpuzabitsina maze rukarwana rwivuye inyuma intambara yo gukomeza kuyirinda. Ibi bikazaba biri mu masomo ajyanye n’ubuzima bw’imyiororokere bazigishwa mu byiciro bitandukanye. Aya masomo kandi akazabaha ubumenyi bwimbitse buzabafasha kuvuga oya igihe cyose basabwa gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe batarakura.

Ku ruhande rumwe ni byiza ko abana bakiri mu mashuri bakwigishwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Muri aya masomo bazamenya imihindagurikire y’ubuzima bwabo banamenye n’uburyo bagomba kwitwara mu gihe baba barimo kandi kigoye aho benshi mu bantu bakuze muri iki gihe bari gukora ibishoboka byose ngo babayobeshe ubuhendabana banabasigira ibyorezo. Aha kandi ni naho bazamenyera indwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina harimo na virusi itera SIDA dore ko benshi mu rubyiruko badafite amakuru ahagije kuri izi ndwara n’uburyo zirindwa cyangwa se ingaruka zigira ku buzima. Ni naho na ka gakingirizo kazigishwa, uburyo gakoreshwa, igihe gakoreshwa n’ibindi byose bijyanye nako. Aha na none bikaba bikwiye no kwigishwa ababyeyi kuko aribo bagira ijambo rya nyuma mu guhindura imyitwarire y’abana babo cyane ko burya benshi mu mashuri bashobora kwiga aya masomo y’ubuzima bw’imyororokere nk’andi asanzwe aho baharanira kugira amanota menshi ariko mu by’ukuri nta kintu kigaragara abasigiye cyabafasha kubungabunga ubuzima bwabo cyangwa kwiteza imbere.

Ku rundi ruhande na none ikoreshwa ry’agakingirizo naryo rikwiye kuvugwaho, hakerekanwa inzira n’uburyo nyabwo gakwiye gukoreshwa mu mashuri yisumbuye. N’uburenganzira bw’abantu kwirinda kugira ngo u Rwanda rukumire ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Mu gihe bisa n’aho hashyizwe imipaka ku bantu bamwe bavutswa uburyo bwo kwirinda aho naho ni uguha urwaho iki cyorezo kibasiye isi. Ni byiza ko roho nziza iba mu mubiri muzima. None se tureke urubyiruko amizero y’ubu n’ahazaza yangirike ku bwo kubungabunga umuco n’imyemerere itandukanye?

Abantu bakwiye kumva neza ko ishyirwa ry’udukingirizo mu mashuri yisumbuye bitavuga kudutanga mu bana ngo banahatirwe kudukoresha, ahubwo ni ugukorera ubuvugizi urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye kugira ngo babe batubona biboroheye mu gihe bibaye ngombwa ko badukoresha. Bijyanishijwe na gahunda ya minisiteri y’ubuzima yo kwigisha inyigisho ku buzima bw’imyororokere n’uburyo bwo kwirinda indwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina na SIDA irimo bizagabanya wa mubare w’abana batwita batabiteganije, ubwiyongere bwa virusi itera SIDA , ndetse binagabanye umubare munini w’abana bavutswa uburenganzira bwo gukomeza kwiga.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment