Video Abakobwa Beza

Iby'Isuku y'Igitsina cy'Umugore

Nkuko bisanzwe bizwi imyanya myibarukiro y’umugore ni imyanya ifite akamaro gakomeye ni byiza kandi ni ngombwa kuyigirira isuku ihagije. Natural news.com itangaza ko nubwo ibi bizwi neza n’abantu benshi, ngo usanga hari abagore benshi bakunze kumva ari igice utataho igihe ndetse cyinabangamye rimwe na rimwe mu gihe bari mu mihango cyangwa bagize ubundi burwayi. Nyamara hari imirongo ngenderwaho ku bijyanye n’isuku y’igitsina cy’umugore kugira ngo gihorane isuku kandi anirinde ndwara zandurira mu myanyandangagitsina.

1. Kugabanya isukari ugakoresha yagourt

Abagore bagirwa inama ko gufata neza igitsina cyabo bijyana no kwita ku mirire yabo bagabanya isukari bafata bagakoresha yagourt, wakwibaza impamvu basaba yogourt; ngo nuko bagiteri mbi usanga ziri mu gitsina cy’umugore ziba zihuye n’ibyo bafashe mu mafunguro akubiyemo isukari, bakavuga ko rero muri yogourt habamo bagiteri zitahateza umwanda ukabije nk’uwo isukari isanzwe ihateza.

2. Kuahkorera isuku buri munsi

Ni byiza ko umugore cyangwa umukobwa yikorera isuku kandi buri munsi kuko usanga ibyuya ndetse n’ibinure iyo byivanze ari byo bishobora kubyara ubundi burwayi (infection). Birahagije gukoresha isabune idafite impumuro n’amazi ariko nabwo ntiwoze mo imbere mu gitsina kuko imbere harisukura n’amatembabuzi.

3. Gukoresha agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina bakoresheje agakingirizo uretse kubarinda gutwita ngo bifasha igitsina cyabo guhora gifite isuku. Si byiza gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko bitera kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bikaba byatuma ugira ububabare mu gitsina ndetse n’inda zitateguwe.

4. Kwisukuza agatambaro gafite isuku cyangwa uturindantoki (Gants)

Mu yandi magambo abaganga basobanura ko wisukura mu gitsina hari uwakoze mu gitsina cyawe. Mu gihe wakoze imibonano ikorewe mu kanwa kandi, ni ngombwa guhita usukuza uburoso bw’amenyo woza mu kanwa n’umuti wabigenewe kuko uba watamiye imyanda myinshi cyane utatekereza.

5. Kwambara amakariso akoze muri Cotton (Ipamba)

Ubu bwoko bw’umwenda basobanura ko bufasha igitsina guhumeka uko bikwiriye bigafasha igitsina kwisanzura, bigafasha umubiri w’igitsina gukura uko byakagombye ndetse n’uruhu ruturiye igitsina rukagaragara neza.

6. Kudatindana udutambaro bambara mu gihe cy’imihango “Cotex” (soma kotegisi)

Mu mihango, basobanura ko kumarana bene utu dutambaro amasaha arenze atandatu atari byiza na gato; ahubwo byaba byiza ugiye uduhindura kenshi kuko bishobora kugukururira izindi ngorane nko gushya uruhu ruturiye igitsina, ni byiza ko umuntu agira isuku mu gihe cy’imihango ndetse agahindura utu dutambaro kenshi.

7. Kwirinda gusiga mu gitsina imibavu n’amasabuni akaze

Ni byiza ko umuntu yakwirinda gukoresha amasabune ngo kuko agenda agafata mu myanya igize igitsina. Io bibaye byinshi ndetse bitinzemo nibwo usanga ahuye n’uburwayi atazi aho yabukuye. Abahanga bavuga ko umuntu adakeneye ikindi kintu kiguma ku gitsina cye nk’amafuro n’ayo masabune kuko ari byo bituma igitsina cy’umugore cyigira kumagara. Ku bantu bateraho parfum na bo ngo n’ukubyitondera kuko na byo biteza ingorane zimwe n’iz’amasabune cyangwa ibindi bisigaramo.

8. Kujya kwa muganga uzobereye ibyimyanya y’ibitsina (gynecologue) mu gihe runaka

Umuganga wenyine ni we ushobora gukiza indwara zo mu gitsina cyangwa ikindi kibazo. Kubw’iyo mpamvu, ni ngombwa kujya ufata umwanya ukajya kureba muganga w’inzobere mu bijyanye n’imyanya myibarukiro. Niba hari icyo ukeka kandi cyangwa igihe waba wumva utameze neza ni byiza guhita usaba ko wabonana na muganga akakugira inama.

9. Koza mu gitsina n’amazi menshi

Ni ngombwa gukoresha amazi menshi mu gihe uri koga kugira ngo utagira ikintu usigamo cyane iyo wakoresheje isabuni. Bibaye byiza ubundi wagakoresheje amazi yonyine. Ibibituma igitsina gihorana impumuro nziza kandi ukirinda na za ndwara zitandukanye zishobora guterwa no kuba hasigayemo ibintu runaka nk’amafuro y’amasabuni n’ibindi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment