Video Abakobwa Beza

Iby'Intinyi

Izindi mpamvu ziba nyirabayazana y’ikibazo cy’intinyi zituruka ku miterere y’igitsina cy’umugore bitewe n’indwara zimwe na zimwe. Muri zo twavuga indwara zifata imyanya myibarukiro y’umugore nk’indwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina, indwara ya gisukari, indwara z’umutima, indwara y’ukutaguka k’urutezo , infections ziterwa no gukoresha ibiyobyabwenge nk’itabi n’ibindi bisa naryo. Gufata alukoro nyinshi ukarenza urugero, imiti imwe n’imwe igabanya ububabare ishobora kugira ingaruka ku misemburo igenga ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku mugore bityo akagira iki kibazo cyo kutishimira imibonano mpuzabitsina.Nanone kandi kugira ububabare mu gihe cyo guhuza urugwiro (dispareunia), kubura k’ububobere mu gitsina, umunaniro no kugira indwara yo guhondobera (insomnia) ni bimwe mu bituma umugore ahurwa imibonano mpuzabitsina.

Abagabo badakorera abagore babo imirimo mbanzirizamibonano babakururira kubura ubushake n’ipfa ryo kwibona muri iki gikorwa. Ngo ubwenge burarahurwa! Abagabo badategura abagore babo baragirwa inama yo kubanza kubaryoshyaryoshya kugira ngo basangire ibi byishimo by’umuryango babyumva kimwe. Ibi bizabafasha kudasigira ibibazo abagore babo byatuma babinuba kugeza n’ubwo bumva badashishikajwe no kubahindukirira.

Hari abandi bagabo ba sendantazi batagera ku ngingo ku rugero abagore babo babyifuzaho ndetse bamwe mu bagore bataripfana bakabyita kubatoba cyangwa kubapfubya. Abagabo nkabo bahita barangiza vuba mu gihe umugore aba yari ageze mu gihe cyo kwibona muri uyu mushyikirano. Mwene abo rero ipfa abagore babo babagirira rigenda rigabanuka ku buryo n’iyo bihaye kugerageza ngo bakore iyo bwabaga babatera ishoti. Ni byiza ko abagore nabo bataruma gihwa ngo babazinukwe bishakira abunganizi babakemurira ibibazo ahubwo bakwiye kubegera bakabaganiriza kugira ngo bashakire hamwe umuti w’ikibazo baba bafite.

Impinduka zitewe no gucura nazo zituma imisemburo ya oestrogene igabanuka maze bikagabanya ibyiyumvo byo gukora imibonano mpuzabitsina. Kwangirika kw’imyakura itera ivuburwa ry’imisemburo igenga imibonano mpuzabitsina ku mugore bishobora guturuka ku ihahamuka ritewe n’impamvu zitandukanye cyangwa gukoresha agapira (pilure contraceptive) ku bagore bamwe na bamwe nabyo bitera iki kibazo cy’intinyi.

Niba ufite iki kibazo, ntiwihebe kuko hari ibyo wakora kugira ngo ugire ubushyuhe mu gihe cyo guhuza urugwiro. Urubuga www.medicineplus.com rutangaza ko mu kuvura iyi ndwara habanza gufatwa ibizami by’imyanya myibarukiro y’umugore hanyuma hagakurikiraho kubaza umurwayi ibijayanye n’imishyikirano ye n’uwo bashakanye mu gihe gisanzwe ndetse no mugihe cyo kubaka urugo, imyumvire ye ku bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina ndetse akanabazwa indwara yaba yararwaye zigatuma ajya kwa muganga ,imiti yahawe kugira umuganga amenye neza umuzi w’iyi ndwara hanyuma agaheraho amuvura cyangwa amugira n’inama.

Naho urubuga rwa www.cureresearch.com rwo rugira inama abagore kugira amafunguro amwe n’amwe bafata kugira ngo barwanye iki kibazo. Muri ayo mafunguro harimo avoka, amagi akimara guterwa n’inkoko, amavuta y’ubuto akomoka ku gihingwa cya olive, inzuzi, kakawo, ubunyobwa, ubuto bukomoka ku gihingwa cya sesame ndetse n’impeke. Bavuga kandi ko abagore bakwiye kwirinda kurya kenshi inyama z’umutuku(red meat), inkoko n’ibintu birimo isukari nyinshi. Uru rubuga kandi rugira inama abagore kwirinda ahantu hari ibyuka bihumanya kuko byangiza imikorere y’ubwirinzi bw’umubiri ndetse bikanagabanya imisemburo ya oestrogene mu mubiri. Na none kandi bagira inama abagore ko bashakisha igiti cyitwa damiana ngo kuko kibabafasha kongera kugira ipfa n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Na none kandi abagore bafite iki kibazo bagomba kwihata ibiribwa bikungahaye muri vitamin B na E kugira ngo biyongerere amahirwe yo kugira ububobere. Muri byo harimo ginseng. Rurangiza rugira inama abagore kuganira n’abagabo babo ndetse kuri bamwe batinya kuba batwita batabiteganya cyangwa se batinya kwandura indwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina, ngo ni byiza ko bakoresha agakingirizo ariko babanje kubiganiraho n’abo bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment