Video Abakobwa Beza

Ibyo Komora (gukora imibonano mpuzabitsina mu rwego rwo kweza umuhango wo kwita izina

Ubundi mu muco nyarwanda iyo umwana amaze iminsi umunani avutse yitwa izina n’ababyeyi. Uyu muhango wo kwita izina ujyana n’undi mugenzo wo kwomora, ni ukuvuga gukora imibonano mpuzabitsina mu rwego rwo kweza uyu muhango wo kwita izina nk’uko bikunze kuvugwa n’abashesha akanguhe benshi. Iyo uganiriye n’abakuru bavuga ko ngo uyu muhango wo komora ufasha umubyeyi gukira vuba kuko ngo amasohoro y’umugabo agenda akoza muri nyababyeyi bityo ibisebe umubyeyi aba yagize yibaruka bigakira. Ariko se iyi myumvire yaba ari yo koko?

Oya. Usibye no kuba atarakomera, si byiza kwihutira gukora imibonano mpuzabitsina igihe gito nyuma yo kubyara kuko bishobora gukururira umubyeyi kuba yava cyane cyangwa bigatuma umubiri udasubirana vuba. Ku bw’ibyo abahanga mu kumenya indwara z’abagore bavuga ko byibuze umugore wabyaye agomba kongera gukora imibonano mpuzabitsina nyuma y’ibyumweru bitandatu. Nyuma y’iki gihe nyababyeyi iba yarafungutse igihe umwana avuka iba yasubiranye ndetse no kuva biba nyuma yo kwibaruka biba byahagaze. Muri iki gihe nibwo ahantu haba haradozwe nyuma y’uko umwana avuka haba hakize ku buryo nta ngaruka byatera mu gihe cyo guhuza urugwiro hagati y’abashakanye.

Gusa hari abagore bamwe bifata igihe kirekire kugira ngo bibone muri uyu mushyikirano w’abashakanye bitewe n’impamvu zitandukanye nk’umunaniro, ihungabana riturutse ku kubyara aribyo mu cyongereza bita postpartum blues (post partum depression) ndetse abenshi bagatinya kuba bakongera gusama ako kanya.

Na none kandi abahanga mu kuvura indwara z’abagore(gynecologists) bavuga ko nyuma y’uko umugore abyaye, igitsina cye kibura ubuhehere ndetse kigasa n’aho gifunganye(tender) cyane cyane iyo yonsa. Bityo rero ibi bikaba byatuma imibonano mpuzabitsina itamunogera kubera ububabare ashobora kugira mu gihe akorana iki gikorwa na mugenzi we. Niyo mpamvu niba ufite iki kibazo ugomba kureba muganga akakugira inama. Gusa hari bimwe mu byo ugomba kwitaho:

1. Mugore, igihe wiyiziho iki kibazo cyo kubabara mu mushyikirano w’abashakanye nyuma yo kubyara, koresha amavuta atuma ubobera(lubricating cream or gel), cyangwa se usige umuti w’amavuta muke wongera imisemburo yo mu gitsina gistina cyawe(estrogen cream)
2. Mugabo gerageza kogana n’umugore wawe, nyuma umuguyaguye unamusoma bityo bizatuma yibona neza mu gikorwa kizaba kigiye kuba
3. Mugabo umvikana n’umugore wawe uburyo mwakoresha bumunogeye mu gihe cy’umushyikirano. Mu gihe kandi uri muri iki gikorwa, irinde kuba wabangamira umugore wawe cyane cyane utoneka ahaba harababaye
4. Mugabo baza umugore wawe niba utamubabaza. Niba ububabare bukomeje kwiyongera cyangwa se budakize, ihutire kureba umuganga w’indwara z’abagore abagire inama mwembi.

Mbere y’uko kandi mufata icyemezo cyo gusubukura guhuza urugwiro, mugomba kumvikana ku buryo mugomba gukoresha mu kuboneza urubyaro kuko igihe cyose mubikoze mutafashe imiti yo kuboneza urubyaro umugore aba ashobora gutwita kabone n’iyo yaba yonsa. Kongera gusama byibuze nyuma y’imyaka hagati y’itatu n’itanu bikaba bifite umumaro ku buzima bw’umubyeyi n’umwana kuko bigabanya impfu z’ababyeyi ndetse n’iz’abana ndetse bikanagabanya indwara za hato na hato zigaragara mu bana bavutse ari indahekana.

Na none kandi nk’uko bigaragazwa n’umwanditsi Setty-Venugopal, kuringaniza urubyaro bifasha ababyeyi gukira ingaruka zaba izo ku mubiri cyangwa izo mu ntekerezo baba batewe no kubyara ndetse bikanabakaha igihe gihagije cyo kwita ku mwana neza. Naho guhita wongera gusama bikaba byaba bimwe mu byago byo kwikururira ibibazo birimo nko kubura amaraso(anemia), kuba ko mu mura kaba katari mu mwanya wako mu buryo butunguranye(endometriosis) ndetse no kuva cyane(hemorrhage) kimwe mu bihitana ababyeyi benshi.

Ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bwitaweho hahindurwa imyumvire nk’iyi yo komora, imiryango igafatanya mu ku bungabunga ubuzima bw’umubyeyi hitabwa ku kuvanaho bimwe mu bibangamira ubuzima bw’umubyeyi ndetse hakanashyirwa ingufu mu gukangurira abantu kuboneza urubyaro, nta kabuza u Rwanda n’Afurika yose twakomeza kugabanya umubare w’abapfa babyara, cyangwa umubare w’abahitanwa n’inda ndetse n’umubare w’abana bapfa bavuka cyangwa bapfa mbere y’imyaka itanu bityo tukagera ku itembere rirambye.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment