Video Abakobwa Beza

Ibyo Kubyara ku Myaka 30 na Nyuma Yaho

Umugore watinze kubyara atari uko atabyara cyangwa se ari ingumba ashobora kugira uburwayi bukomeye bw’imyanya myibarukiro ye.

Uyu mubyeyi watinze kubyara ashobora kugira ibibyimba mu dusabo twe dukora intanga bishobora kurenza ibiro bine mu buremere. Ibi bibyimba biterwa n’uko udusabo twe dukora intanga tuba tutarigeze turuhuka gukora intanga ngore (umugore utwite udusabo twe ntidukora intanga) tubifashijwemo n’imisemburo yitwa oestrogens, bityo iyi misemburo ikaba intandaro y’ibyo bibyimba.

Uyu mubyeyi kandi ashobora kugira ibibyimba mu nda ibyara na byo bitewe n’uko inda ibyara ye itigeze iruhuka imihango ya buri kwezi iterwa no gusenyuka kw’imikaya y’amaraso n’ibindi byari kuzafasha umwana aramutse amutwite; mbese twabigereranya no guharuka kwa nyababyeyi (endometrium), bityo mu kurambirwa kwayo hakaza ibibyimba.

Ya misemburo oestrogens ikora cyane ku mabere mu gihe cy’imihango bityo ikaba yashobora kuba intandaro ya kanseri y’ibere.
Uyu mubyeyi ashobora ndetse no kubyara umwana ufite ubumuga (congenital malformations) bitewe n’intanga ze ziba zitameze neza (ibi bishobora kuba no ku mugabo urengeje imyaka 35).

Tubikesha: general pathology

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment