Video Abakobwa Beza

Ibyuya bidakabije ni byiza cyane ku mubano w’abakundana

Urukundo buryo ntirugizwe n’akantu kamwe cyangwa se ingingo imwe. Hari benshi bakeka ko gukunda ari ukuzuzaho uwo ukunda impano cyangwa se kumubwira amagambo menshi meza aryoshye ariko si ibyo gusa burya n’impumuro igira uruhare cyane mu mikundire ya muntu.

Nk’uko inyandiko ducyesha urubuga rwa 7sur7 ibivuga, impumuro igira uruhare mu mikundire ya muntu cyane cyane burya iyo wakunze impumuro ye gakondo, aha ndavuga impumuro iva mu byuya bye nk’uko umwanditsi Gabriele Frobose yabivuze mu gitabo yanditse.

Nk’uko yabitangarije dailmail, ibyuya byibitsemo cyane ibyo bita Phéromones, bigira uruhare mu gutuma umuntu amenya undi, kandi bikaba byanatuma arushaho kumukunda no kumva amwifuza agakomeza avuga ati” Niyo mpamvu abakobwa bakunda kwambara imyenda y’abasore bakunda cyane cyane nk’udupira.

Nubwo bisa nibitangaje, hari n’abifuza ko uwo bakumbuye bamubona afite ibyuya kugirango impumuro ize kugira uruhare mu miryohere y’ibihe bari bugirane. Aha havugwa cyane Napoléon Bonaparte, mu baruwa yigeze kwandikira umugore we agira ati:” Ndakwinginze, ntukarabe, ndi bube nkugezeho mu minsi itatu”

N’ubwo ibyuya ari byiza mu gutuma uwo ukunda arushaho kukumenya no kukwifuza rimwe na rimwe akajya akumbura impumuro yawe, burya gukabya ni bibi kuko bihinduka umwanda ugasanga aho kukwegera ari kugugendera kure aho atanifuza kukubona.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment