Video Abakobwa Beza

Idini ridakoreshejwe neza rishobora kuba inzitizi mu kuboneza urubyaro

Imiryango 40 (umugabo n’umugore) yibumbiye mu Muryango Mothers’Union ukorera mu itorero ry’Abangirikani mu ma paruwasi yose ya Diyosezi ya Kibungo, kuva kuri uyu wa gatatu kugeza kuwa gatanu tariki 16 Nzeri 2011 barakurikirana amahugurwa ku ngaruka z’umuvuduko ukabije w’ubwiyongere bw’abaturage ku iterambere ry’Igihugu. Amahugurwa yateguwe n’Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga amategeko baharanira imibereho myiza y’abaturage n’Iterambere(RPRPD) akaba ari kubera muri Guest House ya EAR Kibungo ho mu mu Karere ka Ngoma.

Ku munsi wa mbere w’amahugurwa, abitabiriye bakurikiye ibiganiro bitandukanye byatanzwe n’abagize ihuriro RPRPD batandukanye .Ibiganiro byagarutse k’ umuco nyarwanda n’imyemererere y’amadini muri gahunda yo kuboneza urubyaro, ingaruka z’umuvuduko ukabije w’ubwiyongere bw’abaturage ku bidukikije, imiterere n’imikorere y’imyanya ndangabitsina, hanavuzwe kandi ku mikorere y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda n’amahuriro ayishamikiyeho.

Atangiza aya mahugurwa, Depite Kayitesi Liberata yabwiye abitabiriye amahugurwa ko ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage kitajyanye n’iterambere ari ikibazo gikomereye igihugu.

Yasabye abitabiriye amahugurwa kugira ikibazo icyabo kandi abibutsa ko umubyeyi mu nshingano afite ari kurera no guha uburere bwiza abamukomokaho aho yavuze ko kuba umubyeyi atari ukugira umubare munini w’abana udashoboye guha ibya ngombwa mu burere bwabo.

Depite Kayitesi Liberata, yasobanuye ko impamvu bakorana cyane n’amadini aruko yizerwa cyane n’abayoboke bayo bityo ubutumwa atanze bwumvikana mu buryo bwihuse bitewe n’ingufu n’ijambo aba afite mu bice aherereyemo .

Yagize ati: “idini ridakoreshejwe neza kandi ngo risobanure uko bikwiye gahunda ziriho zerekeye ubwiyongere bw’abaturage rishobora kuba inzitizi akaba ariyo mpamvu nyamukuru RPRPD ihozaho gukorana nayo kuko mu bufatanye bw’impande zombi dushobora kugera ku musaruro ushimishije. Dufitanye n’amadini imikoranire ariko uruhare rwa buri torero siko rugaragara akaba ariyo mpamvu tudahwema kwigisha kugeza igihe imyumvire yacu izahura neza niy’abanyamadini kubirebana no kuboneza urubyaro no gukumira ubwiyongere bukabije bw’abaturage.”

Ku munsi wa kabiri n’uwa gatatu w’amahugurwa, buri mugabo n’umufasha we bibumbiye muri Mother’s Union bitabiriye amahugurwa bazakomeza bahabwa ibiganiro birebana n’ubwiyongere bw’Abaturage n’impamvu yo kuboneza urubyaro, uburyo na gahunda ya kuboneza urubyaro, ibiganiro kuri VIH/SIDA, urubyiruko n’ubuzima bw’imyororokere n’ibindi.

Si ubwa mbere ihuriro RPRPD rihuguye abanyamadini kuko mubice bitandukanye by’igihugu birimo Kibungo, Umutara, Kigali, Kabgayi n’ahandi, ingeri nyinshi zirimo abapasiteri n’abafasha babo mu matorero atandukanye, abapadiri n’abandi Bihayimana, abakirisitu bakuze, urbyiruko, abadamu b’Abayisilamu; abo bose bari mu mu byiciro bitandukanye byahuguwe kandi bizakomeza gukorana na RPRPD.

Bernard Byukusenge
Ushinzwe Itangazamakuru mu Nteko Ishinga Amategeko

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment