Video Abakobwa Beza

Igitsina gore nicyo cyumva cyane ububabare kurusha igitsina gabo

Ubushakashatsi bwakozwe bwagerageje kugereranya uko ububabare bwumva hagati y'abagore n'abagabo hifashishijwe indwara zishobora gutuma umuntu yumva ububabare hamwe n'ibindi bintu bitandukanye bishobora gutuma umuntu ababara, abashakashatsi bo bashakaga kureba neza ninde ushobora kwihanganira ububabare hagati y'umugabo n'umugore kurusha undi hanyuma baza gusanga ko abagore bashobora gukarirwa n'ububabare cyane ugereranije n'abagabo.

Nkuko tubisoma ku rubuga www.webmd.com abashakashatsi bifashije abagore n'abagabo bagera ku 11,000 hanyuma hifashishwa n'indwara zigera kuri 47 zishobora gutuma uzirwaye yumva ububabare baza gusanga ko abagore bumva ububabare cyane ugereranije n’urugero abagabo babwumviraho.

Abagore bibasirwa n'ububabare bw'indwara zifata imikaya n'amagufa bigatuma bahora bataka ububabare bw'umugongo. Impamvu ituma igitsina gore gikarirwa n'ububabare kurusha igitsina gabo ntabwo izwi nk'uko abashakashatsi babitangaza

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment