Video Abakobwa Beza

Ikanzu y’abageni idasanzwe igaragaza umuntu uko ateye

Umunyabugeni witwa Kaviar Gauche yashyize ahagaragara ubwoko bw’amakanzu y’abageni budasanzwe, akaba yarabikoreye mu Budage mu gikorwa cyiswe ‘Fashion Week de Berlin’.

Aya makanzu akaba yarakozwe ku buryo budasanzwe cyangwa se butangaje! Aya makanzu nk’uko bigaragara ku mafoto, ngo azaba yerekana utwenda tw’imbere tw’abageni (sting ndetse na soutien-gorge), bityo ngo mu minsi iri mbere, abageni bakazatangira kuyambara.

Uwakoze aya makanzu avuga ko yagerageje kubahiriza umuco bigendeye ku mabara, aho ngo amakanzu afite ibara ry’umweru agaragaza umuco w’ubusugi abageni baba bafite. Amakanzu afite ibara ry’umukara akagaragaza mu mateka kwiyemeza ikintu ukagikora udasubira inyuma.

Ikibazo umuntu yakwibaza yagira ati «Ese aya makanzu nagera mu Rwanda azagurwa? » Bishobora kutazorohera abacuruzi kuko urebye imimerere yayo ntabwo ajyanye n’umuco w’Abanyarwandakazi keretse niba ari iterambere!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment