Video Abakobwa Beza

Ikibazo cy'Uburemba n’uko wakitwaramo

Uburemba ku mugabo ni uburwayi butuma igitsina kitabasha gufata umurego uhagije kugirango nyiracyo abashe gutera akabariro. Umugabo wese iyo igitsina gifata umurego ku buryo abasha gutera akabariro aba atakiri ikiremba niyo yaba atarangiza cyangwa se adasohora.

Mu nyandiko dukesha Dr Renaud Guichard yashyize ku rubuga rwa interineti rwa e-sante.com yagaragaje byinshi cyane ku buremba dore ko burimo ibice bibiri.

Uburemba buterwa n’ibibazo byo kutamera neza mu mitekerereze(Impuissance d’origine psychologique)

Ibibazo bitandukanye bwo kutamerera neza mu ntekerezo bishobora kuba impamvu yo kurembaha. Icyo gihe kudafata umurego kw’igitsina biba biterwa no kutamera neza mu mitekerereze no mu byiyumviro bikaba aribyo biba nyirabayazana w’igitsina kidafata umurego nk’uko bikwiriye.

Ikibazo gikunda kuvugwa cyane ni ukwiburira icyizere cyangwa se kuba ufitanye ibibazo n’uwo mugiye gufatanya gutera akabariro. Kumenya ko uburemba bw’umuntu buterwa n’intekerezo cyangwa se ibyiyumviro, birahagije gusuzuma neza niba mu gihe atarimo agenga ubwonko bwe, cyane cyane mu joro asinziriye, niba igitsina cye kidafata umurego dore ko abagabo inshuro nyinshi cyane mu joro, igitsina gifata umurego we atabigizemo uruhare.

Uburemba buterwa n’uburwayi bw’umubiri

Bitewe n’umubiri utarimo gukora neza birashoboka cyane ko igitsina kinanirwa gufata umurego gusa impamvu ni nyinshi kandi ziratandukanye bitewe n’ikibazo wahuye nacyo. Aha dushobora kuvuga nk’indwara ya diyabete, imiti itandukanye, kuba warabazwe kwa muganga ndetse n’izindi mpamvu zitandukanye muganga yabasha kugufasha kuvumbura.

Ese ufite ikibazo cy’uburemba yabigenza ate?

Umugabo wahuye n’ikibazo cyo kurembaha byaba ari ibimaze iminsi cyangwa se ari iby’igihe gitoya, akwiye kwihutira kugana muganga kuko niwe ushobora kumwandikira imiti ikwiriye.

Imiti itandukanye imaze kumenyekana kubera uburyo ishobora kugabanya icyo kibazo umugabo atarinze gusanga muganga, iyo miti nka Viyagara, ciyalisi n’indi ishobora kuboneka gusa mu kuyikoresha ni ingenzi kuzirikana ko biba ari bibi kuyikoresha utayihawe na muganga kuko ishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment