Video Abakobwa Beza

Imibavu (Deodorants) ngo yaba itera Cancer y’ibere

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu mujyi wa Geneve mu gihugu cy’u Busuwisi bwagaragaje ko imibavu cyane cyane yiterwa n’abagore izwi ku izina rya “Deodorant” ngo yaba ifite ingaruka mu gutera kanseri y’ibere.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’umuhanga mu ndwara za Canseri André-Pascal Sappino, ngo iyi mibavu cyane cyane irimo Imyunyu-ngugu ya Aluminium ingana 9/10 ngo ifite ingaruka yo kuba yatera Canseri y’ibere, dore ko ngo iyi Aluminium ari mbi ku tunyangingo tugize ibere.

Uyu mugabo rero nk’uko yabishyize ahagaragara muri Journal of Applied Toxicology, ngo n’ubwo hari izindi mpamvu zishobora gutera iyi Canseri harimo ngo na bimwe mu biribwa byo mu ma Alimentation bishobora kuba intandaro yo kurwara Cancer y’Ibere. Iyi mibavu rero ngo yirinzwe hari icyo byagabanya kuri iyi Canseri aho usanga ngo akenshi abagore bayitera mu kwaha hafi y’amabere.

Ubundi bushakashatsi kandi bwakorewe mu gihugu cy’u Bwongereza na bwo butunga agatoki iyi mibavu ndetse ngo na bimwe mu bindi abagore bakoresha ngo babe beza kurushaho, ngo bifite uruhare runini mu gutera iyi Canseri. Gusa ngo ubushakashatsi buzakomeza gukorwa kugira ngo harebwe uko byakirindwa.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment