Video Abakobwa Beza

Imibonano Mpuzabitsina Yongera Ubudahangarwa bw'Umubiri

Mu buzima bwa muntu agira ibintu nkenerwa bishyirwa mu byiciro bitanu nk’uko umuhanga mu iyigamyitwarire (psychology), Abraham Maslow yabitangaje. Ibyo byiciro bigizwe n’ibyibanze umuntu akenera ngo abeho (physiological needs), umutekano n’umutuzo (security needs), urukundo, guhabwa agaciro muri sosiyete arimo (self esteem and belongingeness needs) ndetse no gufasha abandi (self actualization needs). Imibonano mpuzabitsina rero akaba yarayishyize mu byibanze umuntu akenera ngo abeho mu rwego rumwe n’ibiryo, umwuka duhumeka, gusinzira, kwihagarika ndetse n’ibindi byose umuntu yabura akaba yasezera kuri iyi si y’abazima. Gusa ntibyakunze kuvugwaho rumwe kuri iyi ngingo y’uko imibonano mpuzabitsina ishyirwa kuri uru rwego rwa mbere. Nyamara byaje kugenda bigaragara ko iyo umuntu yabonye icyo arya, akagira aho akinga umusaya heza, afite amahoro, adafite amadeni ndetse n’ibindi byose byamubuza umutekano mu mutwe by’akarusho akaba akunzwe kandi anafite uko ahagaze muri sosiyete, ikiba gisigaye kuri we ni imibonano mpuzabitsina.

Nubwo imibonano mpuzabitsina ari ingenzi, usanga benshi bayikoresha nabi ari byo binabaviramo indwara zanduririra mu mibonano mpuzabitsina cyangwa andi makimbirane atandukanye akomoka ku mibonano mpuzabitsina ikozwe nta gahunda cyangwa mu buryo budakwiye. Nubwo hari izi ndwara ndetse n’amakimbirane avuka kubera imibonano mpuzabitsina, ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu bijyanye n’imikorere y’ibitsina akaba n’umujyanama, Dr. Jay Davidson ndetse n’itsinda ry’abandi bashakashatsi ngo imibonano mpuzabitsina ifata umwanya munini mu buzima n’imitekerereze n’imikorere ya muntu. Aba baganga b’ibijyanye n’imikorere y’igitsina barerekana bimwe mu byiza 10 byo gukora imibonano mpuzabitsina:

1. Imibonano mpuzabitsina igabanya umunabi

Nk’uko babitangaza, ngo gukora imibonano mpuzabitsina bigabanya umuvuduko w’amaraso ndetse bikanagabanya umunabi. Nk’uko byatangajwe mu kinyamakuru Biological Psychology n’itsinda ry’abaganga bo muri Scotland, ngo abagabo n’abagore babonana inshuro nyinshi baba bafite amahirwe yo kutibasirwa n’umunabi (stress) ndetse n’umushiha wa hato na hato.

2. Imibonano mpuzabitsina yongera ubudahangarwa bw’umubiri

Imibonano mpuzabitsina ikorwa neza ngo ni urufunguzo rw’ubuzima bwiza. Nk’uko abashakashatsi muri Siyansi bo muri Kaminuza ya Wilkes babitangaza ngo ku bakora imibonano mpuzabitsina rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru ngo baba bafite amahirwe yo kugira abasirikare benshi b’umubiri barinda ugufatwa n’indwara za hato na hato nk’ibicurane ndetse n’izindi infections zitandukanye (immunoglobulin A). Aha ngo bakaba barapimye amacandwe y’abavuga ko bakoraga imibonano mpuzabitsina byibuze rimwe mu cyumweru bakayapimamo aba basirikare noneho bagereranya n’abari barifashe maze basanga hari itandukaniro mu myiyongerere y’aba basirikare mu kigereranyo cy’aya matsinda 2.

3. Imibonano mpuzabitsina itwika ibivumbikisho mu mubiri

Nk’uko bitangazwa na Patti Britton, impuguke yo muri Association of Sexuality Educators and Therapists, ngo ku bashaka kugabanya ibiro, gukora imibonano mpuzabitsina n’umwe mu myitozo y’ingenzi kuko igihe umuntu akoze imibonano mpuzabitsina mu gihe byibuze cy’iminota 30 ngo aba amaze gutwika ibivumbikisho (calories) 85. Gusa atangaza ko ngo bisaba imyiteguro mu mutwe ndetse no gutegurana bihagije hagati y’abagiye guhuza urugwiro kugira ngo hatagira usiga undi atageze ku ndunduro y’uyu munezero.

4. Imibonano mpuzabitsina ituma umutima ukora neza

Ku bagabo bakora imibonano mpuzabitsina inshuro imwe cyangwa ebyiri mu cyumweru ngo biyongerera amahirwe yo kudafatwa n’indwara y’umutima nk’uko bitangazwa na “Journal of Epidemiology and Community Health.” Mu bushakashatsi bwakozwe kandi bwerekana ko ingufu zikoreshwa muri iki gikorwa nta ngaruka zo kuba abagabo bafatwa n’indwara yo guhagarara kw’amaraso mu bwonko (stroke).

5. Gukora imibonano mpuzabitsina byongera kwiyizera

Nk’uko abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Texas babitangaza ngo kwiyongerera icyizere ni kimwe mu bisubizo 237 byatanzwe n’ababajijwe impamvu bakora imibonano mpuzabitsina. Dr. Gina Ogden yatangaje ko ngo udashobora kwigirira ikizere mu buzima bw’abashakanye igihe udakora imibonano mpuzabitsina. Yongeraho ko ngo iyo abashakanye bakora iki gikorwa ngo bumva bamerewe neza ndetse bakarushaho kwigirira ikizere, kugera ku iterambere, kongera urukundo hagati yabo n’ubumwe igihe bahuzwa n’uyu mushyikirano w’abashakanye.

6. Imibonano mpuzabitsina ituma abayikorana bakomeza kuba inkoramutima

Gukora imibonano mpuzabitsina ukagera ku ndunduro y’ibyishimo byongera imisemburo y’ubudahemuka ndetse no kwizirikanaho iba mu bwonko bw’umuntu yitwa oxytocin. Nkuko abashakashatsi bo muri Kaminuza ya North Carolina ndetse na Kaminuza ya Pittsburgh babitangaza, ngo uko abadahuje igitsina bagenda bahuza urugwiro, bakorakorana ndetse banasomana ngo bibongerera amahirwe yo kumva batatandukana bityo byakorwa buri gihe bikabubakamo urukundo rwo kubana akaramata kubera ukuntu buri umwe aba yumva yitaweho ndetse bakumva batanasigana mu gihe cy’ubuzima bwabo. Bavuga kandi ko uko iyi misemburo ya oxytocin igenda izamuka ngo urukundo narwo ruriyongera ndetse ugasanga abafite mwene iyo misemburo myinshi barangwa n’ubugwaneza n’impuhwe kuri bagenzi babo bakundana.

7. Imibonano mpuzabitsina igabanya akababaro

Mu kanyamakuru kitwa “Bulletin of Experimental Biology and Medicine”, batangaza ko uko imisemburo ya oxytocin igenda izamuka cyane, imisemburo igabanya ububabare irekurwa n’ubwonko (endorphin) iriyongera bityo ububabare bukagabanuka. Bumwe muri ubwo bubabare bushobora kugabanwa n’imibonano mpuzabitsina harimo umutwe ndetse no kubabara mu ngingo.

8. Imibonano mpuzabitsina igabanya ibyago byo kurwara kanseri y’amabya ku bagabo

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko ngo abagabo bashobora kuba barasohoye inshuro nyinshi bafite hagati y’imyaka 20 na 30 baba bafite amahirwe yo kudafatwa na kanseri y’amabya mu gihe bamaze gukura. Ibi bikaba bitangazwa na “Journal of American Medical Association ndetse British Journal of Urology.”

9. Imibonano mpuzabitsina ituma imikaya y’urwinjiriro rwa nyababyeyi yaguka

Ku bagore bakunze kunyongera abagabo babo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina (Kegel exercises) ngo bituma umugabo aryoherwa n’iki gikorwa kandi bigatuma imikaya y’urwinjiriro rwa nyababyeyi ye yaguka bityo bikanamurinda kuba yazagira ikibazo cyo kunyaragura (incontince) cyakomoka kuba atageze ku ndunduro y’ibyishimo igihe bibayeho bimubayeho igihe kirekire.

10. Imibonano mpuzabitsina ituma umuntu asinzira neza

Nk’uko ubushakashatsi bubyerekana, umusemburo wa oxytocin urekurwa mu gihe cy’ibyishimo byo guhuza ibitsina ngo wongera ibitotsi. Gusinzira neza rero bikaba ari ingenzi mu buzima bw’umuntu cyane cyane ko bituma agenzura ubwiyongere bw’ibiro bye ndetse n’uko amaraso agenda mu mubiri.

Nubwo gukora imibonano mpuzabitsina ari ingenzi mu buzima bw’umuntu nk’uko bigaragazwa n’ubu bushakashatsi bw’izi mpuguke mu buzima bw’imyororokere, ni byiza ko ikorwa n’abamerewe n’amategeko kuyikora cyangwa igakorwa n’abumvikanye kandi bazi neza icyo bagiye gukora n’uburyo bakwirengera zimwe mu ngaruka zabagwirira.

Muri iki gihe indwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina zibasiye isi, urubyiruko rukwiye gufata ingamba yo kwifata cyangwa rugakoresha agakingirizo mu gihe runaniwe kwifata kugira ngo bahangane na bimwe mu bibazo byo gusama cyangwa gutera inda batabiteganije bikunze kubagiraho ingaruka mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ku bubatse na bo kandi bagomba kwitwararika muri iki gikorwa kugira ngo babashe guteganiriza ejo hazaza cyane cyane ko hagenda hagaragara ikibazo cy’ubwiyogere bw’abaturage butajyanye n’ibibatunga n’ibindi byibanze nkenerwa mu mikurire n’imirere y’abana ku batararinganije urubyaro.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment