Shakisha

Video Abakobwa Beza

Impamvu z'Inkingo k'Umugore Utwite

Ubusanzwe umugore iyo atwite ubudahangarwa bwe bushobora kugira ibibazo bugatakaza ubushobozi bwari busanganywe, bigatuma indwara zimwibasira ku buryo bworoshye ndetse zidasize n'umwana atwite. Ni yo mpamvu gufata inkingo bizamurinda we n'umwana atwite kuko hari n'indwara ashobora kwandura ariko zikazamugiraho ingaruka ku nda zikurikiyeho, bityo inkingo zikaba zazamurinda ibyo bibazo.

Nk’uko tubikesha urubugarwa internet: marchofdimes.com, ntabwo inkingo zose ari nziza ku mugore utwite kuko hari izishobora kumuteza ibibazo birenze aho gukemura ibyakekwaga. Ni yo mpavu burya atagomba no kuba yakinisha gufata umuti uwo ari wo wose atabiherewe uburenganzira na muganga.

Mbere y'uko umugore atwara inda yagombye nibura kwikigiza indwara zikurikira

-Urukingo rwa "human papilloma virus" kitera kanseri y’inkondo y’umura

-Urukingo rw'iseru (measles), amashamba(mumps) na Rubella

-Urukingo Tetanus na diphteria

-Urukingo rwa Hepatitis A na B

Hanyuma noneho umugore igihe atwite aba agomba kongera kwikingiza indwara zikurikira kugir ango ubuzima bwe n'ubw’umwana atwite bube ari nta makemwa:

-Indwara nka Toxoplasmosis, Rubella, Cytomegalovarus na Human Simplex

-Indwara ya tetanus, diphteria na pertussis

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment